M u gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kanama 2015 nibwo aya makuru yamenyekanye ko umusaza Nzigira Jean Damacsene wari mu kigero cy’imyakaha hagati ya 60 na 70 wari yaraburiwe irengero yapfuye nyuma yo kubura iminsi ine yose.

 

By Ubwanditsi | Views : 12117 | Kuya 08-24-2015 10:22



Umwana wo mu urugo rwo kwa Nyiransabimana utuye mu Murenge wa Jali, Akagali ka Ngiryi Umudugudu w’Agasharu niwe wamusanze mu cyobo cyahoze ari umusarani w’uru rugo bigaragara ko yaguyemo akubye ijosi.

Umuturanyi w’uwo musaza Nzigira yavuze ko kuwa gatanu washize nyakwigendera yari yanywereye mu kabari ka Venuste Mushinzimana aho yanywaga inzoga y’inkorano abo muri ako Kagali bita Nyiragatare ndetse ngo aza kuyinywa iramusindisha.

Ubwo yari agiye gutaha, ngo Nzigira ntiyatashye mu mudugudu we wa Nyakirehe ahubwo inzoga yanyweye ngo zishobora kuba zaramuyobeje akerekeza mu mudugudu wa Agasharu. Ngo yageze mu nzira inzoga yanyweye ziramurusha imbaraga aryama hafi y’umuhanda.

Yakomeje asobanura ko Inkeragutabara zari ku irondo zaje kumubona, zihamagara uzikuriye ngo azisaba kumuvana ku muhanda bakamuryamisha hirya yawo. Nibwo ngo babikoraga bamuryamisha mu rutoki ruri hafi y’umuhanda.

Uyu muturanyi wa Nyakwigendera yakomeje abwira ikinyamakuru Umuryango dukesha iyi nkuru ko ngo umuryango wa Nzigira wabonye bumaze kwira cyane uramushakisha ariko uramubura burundu.

Uyu munsi mu gitondo, nibwo umwana wa Nyiransabimana yamubonye mu cyobo cyahoze ari umusarani ariko utagikoreshwa uri mu rutoki inkeragutabara zamuryamishijemo zimuvanye mu muhanda.

Nta makuru aturuka mu buyobozi turabona ngo dusobanukirwe birushijeho icyaba cyarishe uwo musaza ndetse n’impamvu yo gusangwa muri icyo cyobo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd