Ku bufatanye na Banki nkuru y’uRwanda na Polisi hafashwe abagabo umunani bakekwaho gukora umwuga w’ubuvushayi butemewe, aba bagabo bakaba barafatiwe mu mugi wa Kigali ahitwa kw’iposita, akaba ari mu  karere Ka Nyarugenge, bakaba bafugiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima.

 

By Ubwanditsi | Views : 19530 | Kuya 10-08-2015 05:22



Barafatiwe mu mukwabo wo gufata abakora umwuga wo kufunja amafaranga mu buryo butemewe. Iki gikorwa cyavuye mu mwanzuro wafatiwe mu nama yo kuwa 15 Nzeri 2015,inama ikaba yari yahuje inzego zitandukanye arizo; BNR,MINECOM,RNP,RDB,MINALOC,RRA,Umujyi wa Kigali ndetse n’Intara y’iburengerazuba.

 Muri iyi nama hemejwe kurwanya ibikorwa byose bitesha agaciro ifaranga ry’u Rwanda birimo ubuvunjayi butemewe bukorerwa mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara y’iburengerazuba, ku mipaka ya Rusizi na Rubavu,hemejwe kandi ko amafaranga yabo azafatwa azashyikirinzwa inzego zibishinzwe.

Ku munsi w’ejo tariki ya 6 Ukwakira,aba bagabo bakaba barafashwe muri urwo rwego  ,aho umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yabitangaje avuga ko ibi bikorwa koko bitesha agaciro ifaranga nyarwanda kubera gucuruza amafaranga atemewe kandi ko Polisi iba yabikoze mu rwego rwo ,kubahiza itegeko aho mu  ngigo ya 488 yo mu gitabo mpanabyaha iteganya ibihano aho igira iti; umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y‟u Rwanda cyangwa amadevize mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafarangay‟u Rwandakuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mme Kagoyire Françoise ushinzwe kugenzura ifaranga ndetse n’abakora umwuka wo kuvunja amafaranga muri Banki Nkuru y’uRwanda yavuze ko abafashwe bacuruza amafaranga ku buryo butemewe bakaba badatanga n’imisoro ya Leta, ibi byose bikaba bidindiza iterambere.

Yakomeje avuga ko iki gikorwa gituma abanyarwanda bizera ifaranga ryabo. 



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd