Kuri  uyu wa Gatanu taliki ya 18 Nzeri ,2015  ahagana isaa Tanu  nibwo mu mujyi wa Kigali abantu bari bagize ubwoba  ubwo babonaga umukororombya wazengurutse izuba  ibintu bafataga  nk'ikimenyetso cy'Imperuka y'Isi  bagendeye  ku bimaze iminsi bivugwa n'Abahanuzi.

 

By Habineza Gabby | Views : 78498 | Kuya 09-18-2015 14:41



Ako gashya kakanguye imitima ya bamwe bari bamaze iminsi basoma mu binyamakuru ko Paul Gitwaza, bamwe bafata nk’intuma y’Imana aherutse guhanura ko Isi izarangira.

Umukororombya wezengurutse izuba

Bamwe mu Baturage   bari mu mujyi wa Kigali  rwagati  baganira n'Ikinyamakuru  Umurashi bemeje ko ibyo babonye ari  ibimenyetsi b'ibihe bya nyuma  ndetse bakemeza ko   Ibyo Apotre Gitwaza yavuze   bifitanye isano n'ibyo babonye.

Uwitwa Mukamanzi Joselyne aganira na Umurashi akaba yatangaje ko we kuva yavuka aribwo yabona  aho Umukororombya uzenguruka izuba  ndetse nawe yemeza ko ari  ibyahanuwe biri gusohora.

Ati'''Ubu njye  sinzi uko ndimo kumva meze  kuko ibyo ndimo kubona byarenze ubwenge bwanjye

Si mu Rwanda gusa ibintu bidasanzwe byabaye kuko no mu gihugu cya Costa Rica  Saa munani, ku ya 17 Nzeli, ku munsi w’ubwigenge bw'iki   gihugu  kibarizwa muri Amerika yo hagati hagaragaye igicu cyahinduye ibara gisa n’aho kiri kwaka kandi nta zuba rihari, abaturage ba Costa Rica bahiye ubwoba bamwe bavana mu mifuka Camera zabo bafotora ayo mayobera.

Ibyabaye muri Costa Rica



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd