Kuwa kane tariki ya 5 ugushyingo 2015, ishami rya Banki y’Isi rikorera mu Rwanda ryerekanye ko rishyigikiye ikurwa ry’abana mu muhanda riha mudasobwa  ikigo kitiriwe Sipiriyani na Daforoza Rugamba (CECYDAR / Fidesco)

 

By Muhire Norbert | Views : 13377 | Kuya 11-09-2015 12:05



Izi mudasobwa zirindwi(7) zashyikirijwe Joseph Bitega, umuyobozi w’icyo kigo, zatanzwe na Bwana Yoichiro Ishihara, wari uhagarariye Banki y’isi.

Intego y’icyi kigo ikaba ari ukongera gusubiza abana uburenganzira bwabo babafasha mu buryo bwose (umubiri, imitekerereze, imibanire,imyigire n’imyemerere) ndetse no kubasubiza mu miryango yabo cyangwa  se kubashakira indi nk'uko byagiye bishimangirwa n'abana batandukanye barererwa muri iki kigo aho bemeje ko bamaze kwiyumva nk'abandi bantu ndetse  bakaba bafite inzozi nk'abagenzi babo sibyo gusa  ngo bahungukira byinshi bizabafasha mu buzima bwabo bwa hazaza.

Kumenya gukoresha mudasobwa ni ingenzi ku mwana  mu bihe Isi  igezemo byo gukoresha ikoranabuhanga  risesuye,bizafasha kandi aba bana mu gihe basubiye  mw’ishuli aho u Rwanda rusigaye rufite gahunda ya One laptop by child.

Iki gikorwa cya Banki y’isi ishami riri mu Rwanda, kizateza imbere imikorere ya CECYDAR ku buryo bufatika  mu mikorere myiza y’iki kigo, ndetse n’ubumenyi bw’aba bana.

       Daforoza na Sipiriyani Rugamba

CECYDAR, Centre Cyprien Daphrose Rugamba, yakira buri mwaka abana barenga ijana bakura mu muhanda bakabagorora mu myumvire no mu mitekerereze.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd