Mu gihe  muri iyi minsi hakomeje kuvugwa  ubuhemu mu rukundo  hagati y’abasore n’inkumi ndetse no mu ngo sigishingwa hari n’izitamara kabiri , Abasore n’Inkumi mu mujyi wa Kigali  nitibavuga rumwe  ku  ntandaro  y’ubu buhemu buviramo bamwe kuzinukwa icyitwa urukundo aho usanga bitana ba mwana.

 

By Habineza Gabby | Views : 41034 | Kuya 10-30-2015 07:40



Abasore bakaba bashinja inkumi z’iki gihe  gukunda ibintu, ubuzima bworoshye, ndetse no gucuruza urukundo rwabo ku basore batandukanye icyar’imwe.Gusa  ku ruhande rw’abakobwa bemeza ko ibyo bakora byose  biterwa  n’ubuhemu baba barahuye nabwo bukozwe n’abasore.

Sibyo gusa Inkumi zitandukanye zaganiriye n’Ikinyamakuru, Umurashi zagaragaje ko  bamwe mu basore batazi gutereta aho usanga birarira bagasha kwemeza abakobwa bakoresheje ubutunzi.

Ngo ijoro ribara uwariraye

Ubu ni ubuhamya bwatanzwe n’umwe  mu basore utarifuje ko izina rye rigaragazwa mu itangazamakuru aho yemeje ko we  ubu yazinutswe  icyitwa gukundana nyuma yo gukunda umukobwa wari ugeze mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye nyuma yayasoza  kubera uko yamukundaga akiyemeza kumurihira Kaminuza gusa ngo uyu mukobwa  akimara  gusoza Kaminuza yahise yereka uyu musore mu nda z’ibirenge.

Uyu musore aganira  n’Ikinyamakuru Umurashi akaba yaragize ati’’ Njye bitewe n’uburyo nakundaga uyu mukobwa numvaga  ntacyo namwima cyane cyane ko nari mfite ubushobozi  kuko nabonaga nawe ankunda  cyane gusa byose byaje  kurangira nisanze mu bitaro nyuma yo kwakira ubutumwa bwe bumbwira ko ibyanjye na we birangiriye aho’’

Abasore  batandukanye bagaririye na Umurashi bakaba baragaragaje ko  abakobwa aribo barimo guhemuka cyane mu rukundo  bitewe no kutanyurwa kwabo nk’uko byahamijwe n’uwitwa Ukwishatse Alex aho yagize ati’’ Biragoranye muri iki gihe  kwizera ko umukobwa agukunda wenyine kuko  basigaye babagarira yose aho mu munsi umwe afite  gusura abasore barenga  5 kandi bose ababwira bakunda bityo njye mbona  gukundana muri iki gihe ari  kimwe n’urusimbi’’

Ku ruhande rw’abasore  bakaba bemeza ko  benshi mu bakobwa  urukundo barugize ubucuruzi hari n’abo usanga arirwo batezeho amaramuko  yabona umusore  wifite yamukunze akumva ko agomba kumukemurira byose gusa ku basore  ibyo ngo nta kibazo byari bibateye  ibaya izi nkumi zitabatendeka.

Sibyo gusa aba basore bashinja  inkumi kwijandika mu businzi ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge  bitandukanye aho nyuma yo kubifata batamenya  aho baraye.

Ku ruhande rw’abakobwa

Abakobwa batandukanye  bagaririye n’Ikinyamakuru ,Umurashi bakaba bashinja  Abasore  kutaba inyangamugayo ndetse no kutiyubaha aho usanga ufite  imyaka 26 adatinya gutereta umwana w’umukobwa ufite imyaka 15 y’amavuko  ndetse bamwe muri bo ngo nta cyizere batanga cyo kuba bavamo abagabo batunga  urugo kuko usanga barabaswe n’ubuhehesi, ubuzinsi ndetse n’itabi.

Uwitwa Clarisse(Amazina yahinduwe) yabwiye Umurashi ko we yemeza ko abasore aribo bahemuka mu rukundo  kurusha abakobwa  akurikije ibikomeje kumubaho aho atamarana n’umusore kabiri  nyuma yo guhemukirwa  bikabije n’uwo bakundanye bwa mbere.

Ati’’ Ubwo  narinsoje amashuri yisumbuye naje gukundana n’umusore wigaga muri Kaminuza gusa nari nararahiye  ko nzaryamana bwa mbere n’umugabo wanye, uko iminsi yagiye yicuma uyu musore yagiye angaragariza urukundo rukabije nanjye  ntangira kugira icyizere  aho yaje kunsaba  ko turyamana  nkahita nemera ntashidikanyije’’

Gusa nyuma yo kumuha ubusugi bwanjye ibintu byahise bihinduka atangira kunyigaragariza ntiyongera kumpa agaciro ndetse atangira no kumbwira ko ndi indaya kuko nemeye kuryamana n’umuntu utari umugabo wanjye kandi naramwiryagaho cyane’’

Clarisse yemeza ko kuva icyo gihe  yatangiye kuzinukwa umusore aho ava akagera ku buryo n’ubu iyo hagize  umusaba ko bakundana  batamarana kabiri kuko atangira kumusaba ko baryamana.

Aba bakobwa batandukanye bo mu mujyi wa Kigali  baganiriye  n’Ikinyamakuru ,Umurashi bakaba baremeje ko  ubuhemu  butandukanye bubagaragaraho   mu rukundo muri iki gihe ba nyirabayazana ari abasore baba barabahemukiye bityo byinshi bakaba babikora bihimura kuko baba batinya kongera guhemukirwa nk’uko byabagendekeye ahubwo bagahitamo guhemuka.

Ese wowe  ubona ari  bande bahemuka cyane mu  rukundo hagati y’abakobwa n’abasore  muri iki  gihe ukirikije  ibyakubayeho cyangwa ibyabaye ku nshuti cyangwa ku muvandimwe wawe ?



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd