Nyuma y’uko abafite ubumuga bwo kutabona berekanye ko bashoboye kwiga ndetse  bagatsinda neza  mu mashuri , no  mu muziki  ntibatanzwe aho bagaragaje ko bafite impano idasanzwe mu  gucuranga Gitari n’ibindi byuma bya muzika bitandukanye.

 

By Habineza Gabby | Views : 14616 | Kuya 11-30-2015 11:40



Ibi bikaba byaragaragaye kuri iki Cyumweru tariki 29 Ugushyingo,2015  ubwo  Orchestre The  Heros Band  igizwe n’abafite ubumuga bwo kutabona  bataramiraga abari bitabiriye  irushanwa rya Goal Ball ryahuzaga amakipe y’abafite ubumuga nk’ubu.

Abagize Orchestre The  Heros Band

Amakipe  yari yitabiriye iri rushanwa  yari yaturutse mu turere 5 dutandukanye  harimo Huye, Nyamasheke,Karongi,Kirehe na Burera .

Umuyobozi w’Umuryango  UPHLS wateguye  aya marushanwa ,Karangwa François  akaba yarabwiye itangazamakuru ko  ari mu rwego rwo  kugirango  abafite ubumuga bwo kutabona  binjizwe  muri gahunda y’imikino itandukanye n’imyidagaduro .

Umuyobozi w’Umuryango  UPHLS wateguye  aya marushanwa ,Karangwa François

Yagize ati’’Aya marushanwa agamije kwibutsa uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo kutabona,amasererano mpuzamahanga arengera abafite  ubumuga bwo kutabona,gukangurira  abafite ubumuga bwo kutabona kwipimisha  ku bushake agakoko gatera SIDA ndetse  n’Iteka rya Minisitiri w’imikino riha uburenganzira busesuye  abafite ubumuga mu mikino itandukanye’’

Mu irushanwa rya Goal Ball ryabereye mu cyumba cy’imikino  kuri Petit Stade  i Remera ikipe y’Akarere ka Huye  yatsinze  ku mukino wa nyuma iya Kirehe ibitego 10 ku 8  ihembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana(100 000frws)n’igikombe  naho Kirehe ihabwa  ibihumbi mirongo Itandatu(60 000frws).

Ikipe y'Akarere ka Huye  ihabwa igikombe

Iyi mikino n’imyidagaduro ikaba yarabaye  mu rwego  rwo gutegura umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga uzizihizwa ku wa 3 Ukuboza,2015 aho ku rwego rw’igihugu uzizihirizwa mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abakinnyi bari mu kibuga

Bamwe mu bagize Orchestre  The Heros Band


  UPHLS ikaba ifitanye imikoranire n’Umuryango w’abanyamakuru bakora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga(ROJAPED.Solidarity)




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd