Umugabo w’imyaka 26 witwa Nkundimana Daniel ukomoka mu karere ka Karongi, umurenge wa Murundi, afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Akurikiranweho gutekera umutwe no kurya amafaranga y’abantu baba baje kuri sitasiyo za Polisi, bafite ibibazo bitandukanye cyangwa se bahafite ababo bahafungiwe.

 

By Ubwanditsi | Views : 20454 | Kuya 10-05-2015 05:28



 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali, ivuga ko uriya mugabo yafashwe ku itariki ya 2 Ukwakira 2015, ariko akaba yari amaze igihe kinini ashakishwa kubera gutekera umutwe abantu.

Dore uko yabigenzaga: Polisi ivuga ko hari hashize igihe kirekire uriya mugabo aza kuri za sitasiyo za Polisi mu Mujyi wa Kigali nka Remera, Kimironko, Kicukiro, Gisozi n’ahandi….noneho akicara ahasanzwe hakirirwa abaturage baba bafite ibibazo binyuranye.

Uyu mugabo yakoreshaga amayeri adasanzwe. Yumvaga ibibazo by’abaturage babaga bicaranye  nawe baganira, akaba nawe yarahazaga nk’umuturage ufite uwe uhafungiwe cyangwa se ufite ikibazo runaka.

Nkundimana Daniel  wiyitiriraga akazi adakora  kugirango arye amafaranga y'abaturage

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali SP Modeste Mbabazi yavuze ko Nkundimana Daniel nyuma yo kumva ibiganiro by’abo baturage, yatiraga umwe muri bo terefone ye, akihamagara ibyo bita “kubipa” yarangiza akigendera.

Mu gihe gito ahavuye, yahitaga ahamagara wa muturage kuko  yabaga azi nimero ye ya terefone ndetse n’ikibazo afite, akiyitirira akazi adakora, rimwe akiyita perezida w’urukiko runaka, ubundi umuyobozi w’akarere aka n’aka,  Umushinjacyaha, umucamanza cyangwa se umunyamabangwa nshingwabikorwa w’umurenge uyu n’uyu.

 Nk’umuntu ufite akazi gakomeye (yiyitiriraga), yasabaga wa muturage kumwoherereza amafaranga runaka hakoreshejwe ikoranabuhanga rizwi nka “mobile money cyangwa se Tigo cash” , kugira ngo amufashe kumufunguriza umuntu we ufunzwe, kuko yabaga azi icyo uwo muntu we afungiwe. Yabeshyaga ko azi neza  uko dosiye iteye akamwizeza ko azamufasha kumufunguza.

SP Mbabazi akomeza agira ati” uriya mugabo twafashe yari afite amayeri menshi kuko hari igihe yanahamagaraga komanda wa sitasiyo ya Polisi, akamubwira ko akuriye urwego uru n’uru, akamuhuza na wa muturage akamusaba ko yamufungurira umuntu, akabikora yiyoberanya ndetse anahindaguranya terefone yakoreshaga”.

 Akomeza agira ati:” Twatangiye gushakisha uyu mugabo wagendaga akoresha ariya mayeri  maze hagendewe no ku makuru twahawe n’abaturage b’inyangamugayo ndetse n’abandi  yashakaga kurya  amafaranga yabo muri ubu buryo, tumufatira mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali SP Modeste Mbabazi yagiriye inama abaturage kujya bitondera ababahamagara babizeza kubaha serivisi biyitirira imirimo badakora. Yagize ati:” Polisi y’u Rwanda ifite mu nshingano zayo gutanga serivisi nziza iziha abaturage  kandi bigakorwa ku buntu nta kiguzi” .

Yakomeje avuga ko umuco wo kwiyitirira umurimo udakora ugamije kurya abaturage utwabo atari umuco mwiza w’ubunyangamugayo ukwiriye umunyarwanda. Yasabye abaturage gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya abantu nk’abo b’abatekamutwe bayigezaho amakuru kugira ngo bafatwe bashyikirizwe inzego zibishinzwe.

SP Mbabazi yanavuze ko abafatiwe muri biriya bikorwa by’ubutekamutwe bibagiraho ingaruka zirimo n’igifungo ibi bikagira n’ingaruka zitari nziza no ku miryango mu byerekeranye n’iterambere n’imibereho.

Iperereza kuri uriya mugabo ryaratangiye ngo hamenyekane ukuri nyako n’abandi bafatanyaga nawe, ndetse hanamenyekane amafaranga yaba yarariye abaturage, dore ko ubu butekamutwe yari abumazemo igihe kitari gito.

Nkundimana Daniel aramutse ahamwe n’icyaha, yazahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko bikubiye mu ngingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd