Kuri uyu wa Kabiri taliki  1 Nzeri,2015 i Remera hamwe na Stade Amahoro ahasanzwe  hakorerwa ibizamini by’impushya za burundu zo gutwara binyabiziga(Permit)  ahagana  mu ma saa tatu z’igitondo  impaka zari nyinshi nyuma y’uko  bamwe  mu bari baje bizeye gukora ikizamini cya Permit  bisanze batari ku rutonde rw’abagomba gukora kandi bari bujuje ibisabwa byose.

 

By Ubwanditsi | Views : 27153 | Kuya 09-02-2015 10:26



Bamwe muri bo baganiriye n’Itangazamakuru bakaba baravuze  ko  batumva  impamvu  batagaragaye ku rutonde rw’abagomba gukora  kandi baratanze amafaranga yo kwitoza ndetse  bagatanga n’ibisabwa byose bityo ko bashaka ibisobanuro cyane cyane ko  ibi bibatera igihombo mu buryo butandukanye.

Abandi  bakaba baravuze ko uku kutagaragara ku rutonde  kwa bamwe  kandi abandi bagaragaye  ngo biterwa n’imibare ntarengwa  Polisi igena y’abagoma  gukora  gusa ngo  ibyo  ntibyagakwiye kubaho kuko Auto Ecole  na Polisi bakagombye kujya bumvikana ku mibare y’abagomba gukora bityo bikarinda ibibazo nk’ibi.

Ngo kuri uyu wa Kabiri aberewe gukora ikizamini  bari abantu 180 mu gihe abari biyandikishije kandi bujuje byose bisabwa barengaga  700 bamwe bakaba bashinja United Driving School kuba  ifite  kuba  yararengeje  umubare yasabwe na Polisi kugirango yibonere amafaranga menshi  gusa ku rundi ruhande abandi bashinja Polisi  kudatanga amatangazo ajyanye n’imibare ntarengwa y’abagomba kwiyandikisha.

Abantu bose bakaba basaba Polisi ko yasubizaho uburyo bwari busanzwe aho abantu  bose banditswe na Auto Ecole  bemererwaga gukora ikizamini hatitawe ku mibare  ntarengwa.

Kuri iki kibazo tubaka twarashatse kubaza  Ubuyobozi bwa United Driving School yagaragayemo iki kibazo  ariko bwirinda kugira icyo butangaza.

Ku rundi  ruhande  mu kiganiro kuri Telefone igendanwa  ,Umuvugizi w’Ishami rya Polisi  rishinzwe umutekano wo mu muhanda,Supt.JMV Ndushabandi  yagiranye  na Umurashi.rw ,abajijwe  uko iki kibazo kiteye akaba yaravuze ko  ufite ikibazo ubwe ariwe ugomba kwibariza.

Mu Rwanda umuntu ushaka  gukorera uruhushya rwa burundu  rwo gutwara ibinyabiziga(Permit) asabwa kuba asanzwe afite uruhushya rw’agateganyo(Permit Provisoire),amafaranga y’ishuri rizamufasha kwitoza imodoka ndetse n’amafaranga  y’u Rwanda  ibihumbi  bitanu(5000frws) ahabwa Auto Ecole kugirango umunyeshuri abone Code azakoresha akora ikizamini.

Ku kibazo cy’aya mafaranga  5000frws United Driving School ikaba yaratangaje ko abantu bose batibonye ku rutonde rw’abagomba gukora ikizamini bagomba  guhita bayasubizwa.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd