Abakora ibijyanye n’iperereza ry’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bagera kuri 28, bo mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika, batangiye amahugurwa y’iminsi ine kuva tariki 24-27, akaba agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye no gukora iperereza ry’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.  Aya mahugurwa abaye ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Polisi mpuzamahanga (interpol),ni ku nshuro ya kabiri abereye mu Rwanda, kuko n’umwaka ushize yari yahabereye. Imyanzuro izayavamo ikazashyikirizwa inama rusange ya 84 ya Interpol izabera i Kigali mu ntagiriro z’ukwezi gutaha.

 

By Ubwanditsi | Views : 15561 | Kuya 10-25-2015 06:50



Abatanga ayo mahugurwa ni impuguke zifite ubumenyi bwimbitse mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye bo mu kigo cyitwa Trend Micro, cyashingiwe i Los Angeles muri Amerika. Ubu, bakaba bafite icyicaro gikuru i Tokyo mu Buyapani.

 Abayitabiriye basanzwe bakora mu bijyanye no kurwanya, kuburizamo ndetse no  gukumira ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bakaba baraturutse mu  bihugu bikurikira: u Rwanda, Botswana, Kenya, Tanzania, Centrafrika, Gambia, Gabon, Namibia, Nigeria na Zimbabwe.

 Afungura ku mugaragaro ayo mahugurwa, Commissioiner of Police (CP) Cyprien Gatete,akaba ayobora ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe amahugurwa,ubushakashatsi n’iterambere, yavuze ko Polisi y’u Rwanda  izi akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga  ,ibi bikaba biri no mu byo yiyemeje.

 Yasabye abari muri ayo mahugurwa kuzayakurikirana neza bakayungukiramo byinshi ndetse bagasangira ubumenyi, kandi bakungurana n’ibitekerezo nk’abantu bashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko.

 Louis Kwan, ni umukozi mu kigo cya Polisi mpuzamahanga Interpol mu bijyanye no kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, yavuze ko ibyaha by’ikoranabuhanga, no kuba nta buryo buriho ijana ku ijana bwo kugenzura imikoreshereze y’ihererekanyamakuru hakoreshejwe interineti ndetse  n’ingamba zo kubikumira burundu zikaba zidahagije, ngo kuri we asanga abashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko bakwiye gukorera hamwe bakungurana ubumenyi ndetse bagafatanya  kurwanya ibyo byaha.

 Ibi kandi byanashimangiwe na Chief Superinntendent of Police (CSP) Oscar Sakindi akaba ari umuhuzabikorwa muri Polisi mpuzamahanga mu guhuriza hamwe ibikorwa by’amashami ya interpol zo mu turere ibihugu  birimo.  Yavuze ko inyungu yo guhurira mu mahugurwa nk’ayo ari ukumenyana ndetse no guhuriza hamwe ubumenyi bityo bagafatira hamwe ingamba zo kunoza imikoranire n’Ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndengamipaka bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ritandukanye.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd