Mu gihe bimaze kugaragara ko abantu benshi bamaze gusobanukirwa ko gukoresha agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ari intwaro ikomeye yabarindira ubuzima bwabo indwara zitandukanye zirimo n’icyorezo cya Sida ndetse no kubyara batabishaka , abahagurukiye gukoresha agakingirizo barinubira ko ibyuma byari byagiye bishyirwa ahantu hatandukanye hiherereye bashobora kwinjizamo amafaranga bikabahesha udukingirizo mu ibanga ubu henshi byahise bipfa bitamaze kabiri.

 

By Mugwaneza Delphine | Views : 11907 | Kuya 08-21-2015 07:40



Hirya no hino mu bwiherero bw’utubari no mu mahoteli, niho wasangaga ibi byuma abantu binjizamo amafaranga bikabahesha udukingirizo mu ibanga  byiganje , iki gikorwa cyari cyishimiwe na benshi nk’uko umugabo utarashatse  ko izina rye ritangazwa  muri iyi nkuru  twasanze muri kamwe mu tubari dukomeye two mu murenge wa Nyarugenge yabitangarije Umurashi.rw.

Uyu mugabo  yavuze  ko akenshi iyo abantu bamaze kwizihirwa bahaze inzoga mu tubari aribwo usanga hari bamwe bakenera gukora imibonano mpuzabitsina bibatunguye , kuba hari hashyizweho uburyo bashobora kubona udukingirizo mu buryo buboroheye , bwihuse kandi mu ibanga mu ibanga bikaba byari bimaze kumenyerwa , mu gihe rero rero ibi byuma byapfuye bikaba byarabaye imbogamizi ikomeye ku badukeneraga dore ko abenshi muri bo bataba bifuza ko hari uwababona ahagaragara bagura udukingirizo , ndetse no kubona abo badutuma bikabagora kandi bakeneye kudukoresha muri ako kanya.


Imwe muri izo mashini irimo ubusa

Undi  waganiriye na Umurashi ni uwitwa  Murwanashyaka Francois nawe  yavuze ko gupfa kw’ibyuma bitanga udukingirizo bitahangayikishije abagenda mu tubari no mu ma hoteli gusa ,avuga ko n’ahandi  byari biri mu bwiherero bw’ibigo bitandukanye naho byapfuye kandi bikaba byarafashaga benshi kuko kugeza ubu abantu batarashira ipfunwe ryo kuba bagura udukingirizo ku mugaragaro mu mabutiki no mu maduka.


Mu kiganiro Umurashi  wagiranye  n’ Umuhuzabikorwa muri RBC ushinzwe ishami rishinzwe kurwanya virusi itera Sida n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Dr Sabin Nsanzimana akaba yavuze ko ubundi izi mashine zijya kuza byari ku bufatanye na CNLS ,PSI ndetse n’urugaga rw’abikorera ku giti cyabo(PSF) ku bufatanye n’abafite utubari n’amahoteli.

Ngo CNLS ikaba yarafashije kufungura ku mugaragaro ikoreshwa ry’izi mashini ndetse no gushyiramo udukingirizo tw’ibanze aha baje kugirana amasezerano ko izi mashini zigomba kwitabwaho n’abafite utubari ndetse n’amahoteli dore ko ari nabo bafata aya mafaranga agurwa utu dukigirizo.

Nyuma ngo izi mashini zaje gufatwa nabi ndetse no kudakorerwa ubugenzuzi kandi ngo kuzana ndetse no gushyira udukingirizo muri izi mashini biri mu nshingano za PSF .

Dr.Sabin asoza avuga ko ubu uburyo bwo gukwirakwiza udukingirizo byavuye mu bwiherero bikajya ku mugaragaro aho bashaka ko buri munyarwanda yajya ajya kuri botike imwegereye akigurira agakingirizo uretse n’ibyo ngo ubu abajyanama b’ubuzima bafite inshingano zo kujya bakwirakwiza udukingirizo haba ku midugudu , utugari ndetse no mu ngo.

Bityo ko nta muntu waterwa ikibazo no kuba zimwe muri izi mashini zitagikora kuko ngo inzira zo kubana agakingirizo zagutse.

Izi mashini zikaba zikunze kuba mu bwiherero haba mu tubari, utubyiniro, ndetse no mu mahoteli.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd