Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buributsa abaturage kujya bubahiriza amategeko bagendana indangamuntu dore ko ngo muri iki gihe benshi basigaye birara bakagenda bazisiwe mu ngo zabo.

 

By Habineza Gabby | Views : 14721 | Kuya 11-10-2015 16:36



Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abantu basigaye birara bakagenda nta byangombwa bafite kandi ari ibintu biteganywa n’amategeko.

Ibi bishimangirwa n’ Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidèle, uvuga ko ibi bikubiye mu itegeko No 14/2008 ryo kuwa 04/06/2008 rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa ry’indangamuntu ku Banyarwanda.

Ingingo ya 11 y’iryo tegeko igira iti "Gutunga no kugendana ikarita ndangamuntu ni itegeko ku Munyarwanda wese wujuje imyaka cumi n’itandatu y’amavuko. Icyo gihe ahabwa ikarita ndangamuntu mu gihe kitarenze amezi atandatu akurikira umunsi yujurijeho iyo myaka.”

Abatuye ndetse n’abagenda mu Mujyi wa Kigali basabwa kandi kwita ku isuku n’umutekano mu turere twose tugize umujyi wa Kigali aritwo Gasabo,Kicukiro na Nyarugenge.

Mu nama iheruka yahuje abayobozi batandukanye b’uturere twose tugize Umujyi wa Kigali, abayobozi b’Umujyi ndetse n’izindi nzego zirebwa n’iterambere ry’umujyi n’umutekano, Akarere ka Gasabo n’abaturage bako kashimiwe igikorwa cyiza bakoze cyo kwigurira imodoka y’irondo muri buri Murenge, basaba n’utundi turere gukurikiza urugero rwa Gasabo.


 Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidèle

Iyo nama kandi yasabye ko abayobozi b’Imidugudu bakora ibarura ry’abakozi bo mu ngo bakamenya aho bakomoka, bagakangurira abashaka abakozi gukorana n’ibigo bizwi bishinzwe guhuza abakozi bo mu ngo n’abakoresha babo.

Ikigamijwe muri iyi gahunda ni ugukumira ibikorwa bibi nk’aho usanga abakozi bo mu ngo bahohotera abana, kwirinda ubujura n’irindi hohoterwa rikorerwa mu ngo.

Iyo nama yanasabye inzego z’ibanze cyane cyane Akagari n’Umudugudu kumenya inzu zidatuwemo, hakamenyekana n’ibikorerwamo ndetse n’igihe ukodesha yavuyemo nyir’inzu akihutira kubimenyesha ubuyobozi bw’Umudugudu iyo nzu irimo.

Iyo nama yemeje kandi ko inzu idatuwemo igomba kubarurwa kandi irondo rikahibanda kugira ngo hacungirwe umutekano, hagamijwe ahanini ko iyo nzu nayo ubwayo yacungirwa umutekano ndetse bakirinda ko yahinduka indiri y’abahungabanya umutekano.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd