Kuri uyu wa 15 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda ku cyicaro cyayo ku Kacyiru yeretse itangazamakuru abajura babiri, bafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa pistol ubwo kuri uyu wa Gatanu bari bagiye kwiba amafaranga muri sosiyete y’Abahinde Ets Harjit icuruza amapine mu gishanga cya Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

 

By Habineza Gabby | Views : 24927 | Kuya 11-16-2015 07:11



Umuyobozi wa sosiyete Ets Harjit, Deepak Ganatra yavuze ko ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu saa munani n’igice, aba bajura baje ari batatu bigize nk’aho ari abaguzi mu iduka ryabo batangira guciririkanya ku giciro cy’amapine, hanyuma umwe muri bo ahita akuramo imbunda arayimutunga amusaba kutongera kuvuga ndetse no kumuha amafaranga yose yari afite mu iduka agera kuri 5,600,000 y’amafaranga y’u Rwanda.

Ati: “Twabahaye amafaranga yose, nawe urabizi ko iyo umuntu afite imbunda utarwana na we; ubwo bahise banatwaka imfunguzo kuko bashakaga gusiga badukingiranye bakirukanka, ariko ntago nazibahaye kuko nababwiye ko urufunguzo rufitwe na secretaire.”

Umuyobozi w'iyi sosiyete yari igiye kwibwa yashimiye Polisi y'u Rwanda

Deepak akomeza avuga ko yaje gutabaza abakozi ba kampani RGL icunga igipangu bakoreramo, hanyuma bakinga imiryango yacyo barangije bahamagara polisi n’uko iraza ita muri yombi abo bajura, banasubizwa amafaranga bari bibwe yose.

Gusa ngo umwe muri abo bajura yasimbutse igipangu aratoroka.

Deepak avuga ko mu myaka irenga 15 amaze mu Rwanda ari ubwa mbere yakwibwa n’abajura bakoresheje imbunda. Ikindi kandi ashimira Polisi y’u Rwanda ko ari intangarugero.

Ati: “Polisi yakoze akazi kayo neza ituma tubona amafaranga twari twibwe; ibi byanyeretse ko mu Rwanda buri kintu cyose gifite umutekano.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Twahirwa Céléstin, yavuze ko muri abo babiri bafashwe, umwe w’imyaka 44 ari we wari ufite imbunda, naho mugenzi we yari atwaye imodoka yabazanye kwiba abo bahinde.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Twahirwa Céléstin

Yongeyeho ko ingingo ya 302 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ivuga ko iki cyaha kibahamye umucamanza ashobora kubaha igihano cyo gufungwa hagati y’imyaka ibiri kugeza kuri itanu ndetse bakanacibwa ihazabu ihwanye n’ibyo bari bibye byikubye inshuro eshanu kugeza ku icumi.


Imbunda yafatanywe aba bajura



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd