Umukinnyi w'ikipe ya rayon sport, Yvan Senyange, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Gicurasi 2017, yagarutse mu kibuga nyuma y'igihe kirekire ari mu mvune yatumye adakinira iyi kipe ye imikino itandukanye harimo na shampiyona.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 8169 | Kuya 05-05-2017 10:31



Umukinnyi yvan Senyange wa rayon sport yaguzwe aturutse mu ikipe ya Gicumbi Fc aza guhita agira ikibazo cy'imvune bituma adakina umukino n'umwe wa shampiyona.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Gicurasi 2017, nibwo Yvan Senyange yongeye kugaragara mu myitozo hamwe na bagenzi be, nyuma yo kumara igihe kirekire yaragize imvune aho yarwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

Nyuma yo kugaragara mu myitozo, Senyange Yvan yatangarije Umurashi.rw ko yishimiye uburyo yakiriwe n'abakinnyi bagenzi be hamwe n'abatoza.

banyeretse urukundo bintera imbaraga zo kuzakora cyane ndi kumwe nabo, nakurikiranaga imikino bakinnye yose, ikipe ihagaze neza, ndizera ko ubwo nzaba mpawe akanya nange nzakinana nabo, tuzakomeza kwitwara neza".

Umutoza Maurice bakunda kwita Maso, yadutangarije ko bishimiye kugaruka k'umukinnyi mwiza Senyange Yvan, baguze bateganya ko yabafasha ariko akagira igihe kinini cy'imvune, byatumye adakoreshwa, akomeza avuga ko yizeye ko aza kumera neza kuko yivuje.

           Yvan Senyange wa Rayon sport yagarutse mu kibuga


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd