Cacana Robinson uyobora Rwandair mu gihugu cya Nigeria yatunguwe n’igihembo cy’umupira w’amaguru yahawe na rayon sport imushimira ubufasha yayihaye ubwo yari yitabiriye umukino wa CAF na Rivers United mu cyumweru gishize. 

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 21798 | Kuya 04-21-2017 11:55



Cacana Robinson umunyarwanda ukuriye Rwandair ishami ryo mu gihugu cya Nigeria yagize uruhare rukomeye mu gutuma Rayon sport yakirwa neza kandi ihabwa na serivisi nziza muri Nigeria ubwo yari yitabiriye umukino wa CAF na Rivers United ku cyumweru tariki ya 16 mata 2017, umukino warangiye ikipe y’I Kigali itsinzwe ibitego 2 kuri 0.

Mu kiganiro umurashi.rw wagiranye na Cacana Robinson ku munsi w’ejo kuwa kane tariki ya 20 mata 2017, yavuze ko yatunguwe cyane ubwo yagenerwaga impano y’umupira w’amaguru na perezida w’umuryango wa rayon sport Kimenyi Vedaste. 

Cacana Robinson yagize ati : 

“ byarandenze kuko nakoze akazi numva ntakidasanzwe nkoze cyane ko numvaga ari inshingano zange kwita k’umunyarwanda wese uje ansanga, nagerageje gukora uko nshoboye ariko byarandenze nubu ndacyabona ubutumwa bunshimira, ariko impano bangeneye nayihaye agaciro cyane, guhabwa impano y’umupira kuri nge ni impano ikomeye cyane, kuko nanjye nzayiha umwana wanjye Ryan kuko nawe nifuza ko yaba umukinnyi mpuzamahanga. Rayon sport ni ikipe nziza kandi bizanezeza cyane nibashyira hamwe kuwa gatandatu bagatsinda bagakomeza mu matsinda, icyo gihe nzishima bikomeye kandi nifatanyije nabo mbifurije intsinzi”.

Gakwaya Olivier, umunyamabanga wa rayon sport wari kumwe nayo muri Nigeria yavuze ko  ari Cacana ndetse n'umunyamabanga wa ambasade y’u Rwanda n’abandi bantu babafashije cyane ku buryo banahagaritse akazi kabo bakabanza kwita ku ikipe ya Rayon sport Fc. 

Usibye ku ruhande rw’ubuyobozi, n’abakinnyi bishimiye ubufasha bahawe na Cacana Robinson, kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame yavuze ko kugira umukozi nka Cacana ari inyungu ikomeye kuko arenza amaso akazi, ubwitange bukaba bwinshi.

Ikipe ya Rayon sport Fc iri mu mwiherero I Kabuga mu murenge wa Rusororo akarere ka Gasabo, kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 mata 2017, yakoreye imyitozo kuri stade national Amahoro akaba ari naho inakirira Rivers United mu mukino wo kwishyura uba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 mata 2017.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd