Mu nteko rusange y'abanyamuryango ba rayon sport yabaye ku cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2017, igamije gufatirwamo ibyemezo ku bibazo by'umuryango n'iterambere ryawo, hagaragajwe uruhuri rw'ibibazo byugarije uyu muryango birimo Imikoranire mu nzego itanoze, kuba ubunyamabanga nta raporo yanditse bugira buyitanga mu magambo, Umuryango nta plan d'action, nta kerekezo gihari no Gusohoka kw'amafaranga atagira inyandiko na bamwe mu bayobozi batabizi.

 

By Muhire Norbert | Views : 13839 | Kuya 01-30-2017 11:56



Imikoranire mu nzego ntiruzuzwa : 

Za komisiyo zigize umuryango wa rayon sport zasabwe kurushaho gukorana, abanyamuryango bashya baruzuzwa ariko iyo inteko rusange iteranye columu ntijya yuzura bikagira ingaruka ku nama rusange, ingufu nkeya mu kwandika abanyamuryango bashya hakoreshejwe ikoranabuhanga, website y'ikipe irakora neza ariko ntitangira amakuru ku gihe.   

Havuzwe ko plan strategies n'amategeko ngengamikorere byakozwe ariko bitaganiriweho.  

Assemble general yanenzwe gutora umuntu 1 akaba ariwe wishyiriraho abo bazakorana kandi nta bushobozi abifitiye.  

Perezida wa rayon sport FC, Gacinya Chance Deny, yagiye afata ibyemezo binyuranye nibyo yabaga yaravuganye na bagenzi be bituma bamwe mubo bakoranaga begura.   

Ubunyamabanga nta raporo yanditse bugira buyitanga mu magambo :  

Umuryango wa rayon sport wasabye ubunyamabanga ko batanga raporo kugirango ibashe kuganirwaho mu nama rusange bubura iyanditse buhitamo kuyitanga mu magambo, cyakora bwemera amakosa bunayasabira imbabazi.  

Umuryango nta plan d'action, nta kerekezo gihari : 

Muri iyi nteko rusange hagaragajwe ko komite nshingwabikorwa y'umuryango nta plan d'action ifite bigatuma bagongana no mu gufata ibyemezo aho bigorana kumenya ushinzwe igikorwa runaka nka TNT n'ibindi.  

Gusohoka kw'amafaranga atagira inyandiko na bamwe mu bayobozi batabizi: 

Hagaragajwe amafaranga yagiye asinywa n'ubuyobozi bw'ikipe, ubw'umuryango butabizi kandi biri mu nshingano zabwo, hiyongeraho kuba aya mafaranga yarasohorwaga atakorewe inyandiko zituma asohorwa(requisition), ndetse nta na raporo zikorwa ngo hamenyekane ikoreshwa ry'umutungo.  

Perezida wa rayon sport Fc, Gacinya Deny yasobanuye ikibazo cyagiye kivugwa cya kasyirye ko yaguzwe 22.000$ bagahita bayagura abandi bakinnyi, barimo Kwizera Pierrot, Musa Camara n'abana bo mu Isonga. Baje kongera kohereza 8.000$ ariko hasigara 10.000$ kuburyo nubu batanze ikirego muri FIFA. Gacinya yakomeje atanga ibisobanuro ku bibera mu ikipe ya rayon sport, yataze urugero rw'umwenda wa 5.000.000 yigeze gutanga ubwo committee yaba Vital bashakaga ayo kugura abakinnyi kandi icyo gihe credit bari basabye muri banki ya Kigali yari itaraboneka.Yavuze byinshi ariko asoza yifuza ko abafite ibyo bifuza kumubaza babimubaza akabisubiza.  

Visi Perezida w'umuryango, Jean Damascene Ruterana yagarutse ku ibaruwa yanditswe na Ferwafa isaba ko FC yahabwa ubuzima gatozi ko kandi Ferwafa yabibafashamo Kandi ubuzima gatozi bwa rayon bwatanzwe tariki ya 23/04/2015.  

Uwahoze ari mayon wa Nyanza Murenzi Aboudharal yasabye ko habaho koroherana, ko ibintu byose bisaba ko amategeko yashyirwaho hakabaho kuyashyiraho kandi akubahirizwa. 

Basoza iyi nama y'inteko rusange, Hasabwe umwiherero w'abakuriye komite nyobozi y'umuryango, abakuriye ubuyobozi bw'ikipe, n' abakuriye za fun club kugirango bafatire hamwe ingamba zo kubaka umuryango wabo. 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd