Nyuma y’amasaha make Perezida w’ikipe ya Rayon Sport Fc atangaje ko basinyishije abatoza bashya b’ikipe barimo na Karekezi Olivier nk’umutoza mukuru, umuryango wa Rayon Sport wahise uvuguruza aya makuru uvuga ko yabikoze atabifitiye ubushobozi.

 

By Habumugisha Theoneste | Views : 3066 | Kuya 07-20-2017 21:21



Kuri uyu wa kane tariki ya 20  Nyakanga 2017 nibwo Gacinya Chance Danny, Perezida w’ikipe ya Rayon Sport Fc yari yatangaje ko bidasubirwaho rayon sport igiye gutozwa na Karekezi Olivier nk’umutoza mukuru, Katauti Ndikumana Hamad na Nkunzingoma Ramadzan.

Gacinya akaba yari yavuze ko bagiranye amasezerano n’aba batoza y’imyaka 2 aho bagombaga kuzatangira imirimo yabo kuwa kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 25 Nyakanga.

Nyuma y’igihe kitarenze amasaha 2, Rudasingwa Jean Marie Vianey, visi Perezida w’umuryango wa rayon sport yahise amuvuguruza avuga ko Gacinya nta bushobozi afite bwo gusinyisha yaba abatoza cyangwa abakinnyi kuko ari umukozi nk’abandi.

Rudasingwa yongeyeho ko Gacinya yagombaga kwandikira ubuyobozi bw’umuryango abugezaho ibyifuzo by’abatoza ikipe yifuza, maze umuryango akaba ariwo ufata umwanzuro ukanabasinyisha.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd