Fezabet umuterankunga mushya w’ikipe ya rayon sport Fc, kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Nzeri 2017 arafungura ibiro byawo ku mugaragaro, uyu muterankunga akaba yarageneye iyi kipe akayabo k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 237.

 

By Habumugisha Theoneste | Views : 22638 | Kuya 09-19-2017 18:45



Fezabet ni sosiyete nshyashya ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe igiye gutangira ibikorwa byayo mu Rwanda ikaba ari n’umufatanyabikorwa wa rayon sport Fc.

Iyi sosiyeti yasinyanye na rayon sport amasezerano y’ubufatanye y’imyaka ine, aho izaha iyi kipe amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 237 mu gihe kingana n’iyi myaka.

Umwaka wa mbere rayon sport izahabwa miliyoni 54, Umwaka wa 2 ihabwe miliyoni 59, uwa 3 miliyoni 61, mu gihe umwaka wa 4 izahabwa miliyoni 63, hakiyongeraho prime cyangwa agahimbazamusyi gatandukanye, batwaye igikombe cya shampiyona bagahabwa miliyoni 5, batwara igikombe cy’amahoro bakabona miliyoni 2. 

Ikipe ya rayon sport izambara umwambaro wanditseho Fezabet mu mugongo mu rwego rwo kuyamamaza nk’umuterankunga wayo wa gatatu. Umuterankunga wa mbere ni abafana mu gihe uwa 2 ari Skol. 

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Nzeri 2017, hateganyijwe umuhango wo gufungura Fezabet kumugaragaro ubera mu burengerazuba bw’u Rwanda mu karere ka Rubavu hakinwa umukino wa gicuti hagati ya rayon sport na Etencele fc. 

Fezabet izatangirana ibiro 5 mu Rwanda aho bazajya bakinira imikino yo gutega, hari Batsinda, Rubavu, Kimironko, Nyamirambo na Nyabugogo . 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd