Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2016,umunyarwanda Dusingizimana Eric yamaze guca agahigo ko kuba ari we muntu wa mbere ku isi ubashije kumara amasaha 51 akina umukino wa Cricket ataruhutse, bikaba byatumye ahita ashyirwa mu gitabo cy’amateka (Guiness des records).

 

By Sheja Eugene | Views : 9534 | Kuya 05-13-2016 11:11



Umunyarwanda Dusingizimana Eric yatangiye gukina umukino wa Cricket  kuwa Gatatu tariki ya 11 gicurasi 2016 saa mbiri za mu gitondo kuri Stade nto i Remera, yarangije kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 saa tanu z’amanywa.

Eric,akirangiza yakirijwe ibyishimo byinshi by’abafana batandukanye bari bategereje kureba Umunyarwanda wa mbere ukora amateka.

Dusingizimana imbere y’iitangazamakuru ryo mu Rwanda n'iryo hanze, akirangiza kwesa umuhigo yavuze ko bimushimishije kuba intego yari yihaye ayigezeho.

Dusingizimana yagize ati :"natangiye mfite intego yo kumenyekanisha izina ryange n’iry’igihugu, ariko by’umwihariko mfite gahunda yo gushakisha amafaranga yo kubaka stade ya Cricket",

Dusingizimana abashije guhigika umuhinde wari ufite agahigo ko gukona uwo mukino amasaha 50.

Mu minsi ibiri yose amaze akina, yitabwagaho n’umugore wamuherezaga ibyo kurya cyangwa kunywa mu minota itanu yabaga yemerewe kuruhukamo mu isaha, ndetse n’abatoza batandukanye batamuvaga iruhande.

Yari afite kamera zimucunga amanywa n’ijoro, kugira ngo atagira aho aza kuruhuka igihe kirenze icyo agenewe ntace agahigo.

Kuwa Gatatu ku munsi yatangiriyeho Dusingizimana Eric yasuwe na Tony Blair wahoze ari Minisitri w’Intebe w’u Bwongereza na Minisiriti w’Umuco na Siporo mu Rwanda Uwacu Julienne bari baje kwihera ijisho uyu mukino.

Dusingizimana w’imyaka 29 asanzwe akina mu ikipe ya Right Guards CC mu Rwanda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd