Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 kamena 2017, Dr. Frank Habineza ukuriye ishyaka Green Party, arashyikiriza komisiyo y’igihugu y’amatora kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu Rwanda muri kanama uyu mwaka.

 

By Muhire Norbert | Views : 4893 | Kuya 06-11-2017 22:45



Amakuru umurashi.rw ukesha ushinzwe itangazamakuru mu ishyaka Green Party, Byiringiro Elyse, aravuga ko Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere isa yine za mugitondo (10h00), aribwo Dr. Frank Habineza ukuriye ishyaka Green Party, ari nawe ryagiriye ikizere wo kurihagararira mu matora y’umwanya w’umukuru w’igihugu azaba muri kanama 2017, ari bushyikiriza komisiyo y’igihugu y’amatora kandidatire ye kuri uyu mwanya.

Frank Habineza ni umunyarwanda wavukiye I Mityana mu gihugu cya Uganda mu mwaka w’I  1977, Ni umwe mu bashinze ishyaka Parti Vert Democratique, aribera perezida wa mbere, kugeza n’ubu ni we ukiriyobora. 

Amashuri ye yayize muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda I Butare. 

Habineza , yashinze ishyaka Parti Vert Democratique muri kanama 2009, iri rikaba ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR nubwo benshi mu barishinze bahoze ari abanyamuryango ba FPR bakaza kuyivamo. 

Muri werurwe 2010, Habineza yabaye “umutumirwa w’icyubahiro” muri Kaminuza nyafurika yita ku bidukikije y’I Rabat muri Maroc .

Iyi nama yari mu rwego rwo kugirango amashyaka aharanira kubungabunga ibidukikije yo muri Afurika ahurize hamwe imbaraga. Ukwezi kwakurikiyeho yahise atorerwa kuba perezida wa komite nshingwabikorwa mu ishyirahamwe ry’amashyaka aharanira ibidukikije muri Afurika. 

Dr. Frank Habineza akaba ariwe mukandida ubaye uwa mbere mu bahatanira kuzayobora u Rwanda, ushyikirije komisiyo y’igihugu y’amatora kandidatire ye.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd