By Ubwanditsi | Views : 13881 | Kuya 06-20-2016 13:04
Injyana ya Reggae ifite abakunzi batari bacye mu Rwanda.
Mu rwego rwo guteza imbere iyi njyana no kurushaho gushimisha abakunzi bayo mu Rwanda, umuhanzi w’umunyarwanda uririmba mu njyana ya Reggae 2T yashyizeho gahunda zitandukanye.
2T mu gitaramo imbere y'abakunzi ba Reggae
Izi gahunda zabimburiwe no gutangiza ku nshuro ya mbere mu Rwanda company ya reggae music yitwa “MPD Ltd”, aho ku cyicaro cyayo giherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali bashyizeho gahunda yo guha abana amahirwe yo gukina ibyuma bya muzika no kuririmba reggae.
2T yigisha abana muzika no gukoresha ibyuma byayo
Mu kiganiro ikinyamakuru Umurashi cyagiranye na 2T ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 20 kamena 2016, yagize ati :”injyana ya Reggae ifite abakunzi batari bacye hano mu Rwanda,…kubera izo mpamvu nateguye ibikorwa byinshi bitandukanye mu rwego rwo guteza imbere iyi njyana no kunezeza abakunzi bayo”.
2T akomeza avuga ko afite na gahunda yatangije yo kugerageza guhuza abahanzi bose ba reggae yaba abakomeye n'abakizamuka kugirango bashyire hamwe mu guteza imbere iyi njyana mu Rwanda.
Usibye kuba 2T yaratangije ikiganiro “Reggae vibes Rwanda” , ikiganiro cya reggae kuri contact TV, mu gihugu, kivuga ku njyana ya reggae n'abahanzi ba reggae, yanatangije “reggae night” muri pub yitwa BURROWS PUB ku kacyiru mu mujyi wa Kigali.
Ushobora gukurikira ikiganiro “Reggae vibes Rwanda”
https://www.youtube.com/watch?v=J5gm2sNtZGI