Imvura nyinshi yaguye igatera inkangu mu bice bitandukanye by'igihugu bikangiza imihanda,byatumye umuhanda mukuru uhuza Kigali n' intara y'amajyepfo,intara y'iburengerazuba n'iy'amajyaruguru ufungwa kubera kwangirika.

 

By Muhire Norbert | Views : 10710 | Kuya 05-09-2016 07:39



Iyi mvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi rishyira ku Cyumweru tariki ya 08 Gicurasi 2016,mu Turere twa Gakenke, Muhanga , Ngororero na Rubavu, yahitanye abantu n’ibintu byinshi.

Mu gishanga cya Nyabarongo,mu muhanda wa kaburimbo,ahari ikiraro gihuza umurwa mukuru Kigali n'intara y'amajyepfo,intara y'iburengerazuba n'iy'amajyaruguru hafunzwe kubera kuzura kw'amazi.

                Hafi y'ikiraro cyo kuri Nyabarongo mu muhanda uhuza Kigali n'intara

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu buvuga ko: “ Kubera imvura nyinshi yaguye mu Ntara y’amajyaruguru igateza ibiza, ubu igishanga cya Nyabarongo cyarengewe. Umuhanda Kigali-Muhanga urafunze.”

Ubu butumwa bukomeza buvuga ko “Kubera inkangu yabereye ahitwa ku Cyome, umuhanda Muhanga-Ngororero urafunze. Inzego za Leta zirakora ibishoboka ngo inzira iboneke vuba.”

Abantu bagera kuri 49 nibo batakaje ubuzima kubera iyi mvura, imiryango 472 yasizwe iheruheru, mu Turere twa Rubavu, Ngororero na Muhanga.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd