Umubyeyi wa Perezida Paul Kagame, Asteria Rutagambwa, yitabye Imana ejo ku cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2015 mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali azize uburwayi.

 

By Muhire Norbert | Views : 25494 | Kuya 11-23-2015 09:57



Ahagana ku isaha ya saa kumi n'igice z'umugoroba wo kuri icyi Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2015,Perezida Paul Kagame ubwe ,abinyujije ku rukuta rwe rwa « Twitter » yavuze  ati “Ndabizi ababyeyi b’abagore baba badasanzwe ku bantu benshi ,… Uwanjye yari yihariye kuri njye. 


Asteria Rutagambwa; umubyeyi wa Perezida Paul Kagame, yari yarashakanye na Deogratias Rutagambwa watabarutse ubwo uyu muryango wari mu buhungiro mu gihugu cya Uganda.

     Asteria Rutagambwa

Umurashi.rw , mu izina ry’abakunzi bacu twifatanyije mu kababaro n’umuryango wa Perezida Paul Kagame muri ibi bihe, tunifuriza umubyeyi we kuruhukira mu mahoro.

Asteria Rutagambwa; Imana imuhe iruhukiro ridashira.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd