Kuwa gatanu tariki ya 24 gashyantare 2017, I Kigali, umuryango udaharanira inyungu mu Rwanda wita ku iterambere rirambye, Rwanda Youth Organisation for Sustainable Development (RYOSD) wamuritse igitabo wise “Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame”, kigaragaza ibikorwa bye by’indashyikirwa.

 

By Muhire Norbert | Views : 12432 | Kuya 02-27-2017 12:47



Icyi gitabo cy’amapaji 98 cyanditswe mu gihe kigera ku myaka 3, kigaragaza uburyo igice cyimwe cy’Abanyarwanda bari barahejejwe hanze ariko Paul Kagame akabacyura, ndetse akanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yanaguyemo abasaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu. 

Kigaragaza kandi uburyo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwiga kwari ingorabahizi ku bana b’u Rwanda, ariko ubu hakaba harashyizweho uburezi kuri bose ndetse bunoroheye buri wese.

Atangiza umuhango wo kumurika iki gitabo,Umuyobozi Mukuru wa RYOSD, Richard Hategekimana, yavuze ko bashingiye aho u Rwanda rugeze, bakareba uruhare Perezida Kagame yabigizemo, banditse igitabo kigaragaza ubutwari bw’uwarukuye kure, yavuze ko u Rwanda rwazutse mu nguni zose, zirimo ubutabera, uburezi, ubuzima, imiyoborere myiza n’iterambere muri rusange.

Richard Hategekimana yagize ati 

Twebwe nka Sosiyete sivile twasanze ari ngombwa ko tugomba kwandika ibyo dushima cyangwa tunenga, twebwe dushingiye ku mateka y’u Rwanda, twasanze u Rwanda rwari rwarapfuye rugera aho rurazuka ruzuwe na Nyakubahwa Paul Kagame ndetse n’Umuryango FPR Inkotanyi, akaba ari yo mpamvu twanditse igitabo “Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame” kugira ngo abana bakiri bato ndetse n’abandi bazavuka kibereke amateka y’u Rwanda, kibereke aho u Rwanda ruva n’aho rujya, n’uruhare rwa Perezida Kagame mu kuzura kino gihugu kuko iyo ataza kuhaba sintekereza ko u Rwanda ruba rumeze uko rumeze ubu.”

Iki gitabo kigaragaza ko mbere y’umwaduko w’abazungu u Rwanda rwarimo indangagaciro na kirazira, zo gukunda igihugu, iz’ubutwari na za kirazira zirimo ko kizira kugambanira igihugu, ikindi bigatuma u Rwanda ruba rwiza, rutemba amata n’ubuki, gusa mu gihe cy’ubukoloni Abanyarwanda baza gucibwamo ibice. 

Kinagaragaza ko na nyuma y’ubukoloni abategetse u Rwanda barimo Grégoire Kayibanda na Juvenal Habyarimana, bataciye amacakubiri, yakomje kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaga miliyoni bakicwa bazira uko bavutse n’uko basa.

Icyo gitabo kigaragaza kandi uruhare rw’ingabo zari iza RPA mu guhagarika Jenoside ndetse n’Uruhare muri rusange rwa Perezida Kagame mu iterambere ryose u Rwanda rugezeho.

Muri uyu muhango hanatanzwe ibyemezo by’ishimwe ku bafatanyabikorwa bagize uruhare mu isohoka ry’iki gitabo. 

                             Umuyobozi Mukuru wa RYOSD, Richard Hategekimana


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd