Nyuma ya raporo yatangajwe n’ikigo k’igihugu cy’imiyoborere ku bipimo by’imiyoborere myiza mu Rwanda aho byinshi byagabanutse, kuri iki cyumweru tariki ya 03 Ugushyingo mu kiganiro kitabiriwe n’ikigo k’igihugu cy’imiyoborere, urwego rw’umuvunyi mukuru na Transparency Rwanda, abayobozi b’izi nzego bongeye kunenga imiyoborere mu Rwanda ndetse hamwe na hamwe bavuga ko n’amanota yatanzwe yaba ari menshi. 

 

By Ubwanditsi | Views : 8757 | Kuya 11-03-2019 20:30



Mu cyumweru gishize niho ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere cyatangaje bwa gatandatu ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda. Inkingi 8 zasuzumwe, muri zo izigera kuri 5 amanota yazo yaragabanutse : 5 zagabanutse : - urwego rw’umutekano amanota rwagabanutseho ni 0.6%. - kuzamura imibereho y’abaturage byamanutseho amanota 7.03%. - Imiyoborere abaturage bagizemo uruhare nayo yamanutseho amanota 3.9 %.- Imitangire ya service nayo yagabanutseho amanota 3.7%. - Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi nayo yamanutseho 1.6%. 3 zazamuye amanota : Uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage byazamutseho 1.34%, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo byazamutseho 0.56%, Iyubahirizwa ry’amategeko ryazamutseho 0.12%.

Mu kiganiro cyatambutse kuri radiyo y’igihugu (radiyo Rwanda) ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 03 Ugushyingo 2019, abayobozi mu nzego nka RGB(ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere), Umuvunyi mukuru na transparency Rwanda bagarutse kuri ibi bipimo aho banenze imiyoborere ndetse bavuga ko hamwe na hamwe amanota yatanzwe yaba ari na menshi.

Dr. Felicien Usengumukiza, umuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere yagize ati : 

Twakoze icyegeranyo ku nshuro ya 6, twifashisha amakuru aturutse mu baturage n’ayo dukura mu zindi nzego n’iza leta, twerekana ahari intege nke ndetse igihe kizagera abatazajya bashyira ibintu mu buryo hazajyaho ibihano, abayobozi ntibasobanurira abaturage ibyo bagomba gukora, ikibazo kiri cyane mu nzego z’ibanze. Gutanga service ko ari ubushake bidasaba amafaranga habura iki kugirango abantu batuzuza inshingano zabo, hari abagaragara ko badakora neza ariko wajya kureba uko agahimbazamusyi gatangwa ugasanga bose bakabona, ibi biravuguruzanya ntibyumvikana ukuntu akarere kagaragara nkakadakora neza kandi abakozi bakaza mu bakora neza. Ubu buri wese afite uburenganzira bwo kwiga, umubare w’amashuri wariyongereye ibyo nibyo twahuje bigera kuri 60. Kwimura abana batatsinze ntitwumva aho byaturutse n’impamvu kuko nabyo biri mu bintu byica igihugu. Ubuhinzi ni ikibazo Minagri na RAB, ifumbire, isoko, umusaruro, kuhira imyaka ntibikorwa uko bikwiye. Ku bijyanye n’amategeko navuga ko ntiteranya no kutamenya amategeko biri mu bituma imanza zitarangizwa ”.

Ingabire Marie Immaculee, umuyobozi wa Transparency Rwanda yagize ati :

Ntaho amanota yazamutse cg ngo amanuke ngo ntungurwe, nk’imibereho y’abaturage ubibona mu muhanda utiriwe ukora ubushakashatsi, iyo hari imiyoborere myiza n’imibereho myiza irazamuka, ikibazo kiri mu miyoborere, nta muntu ubazwa inshingano, abegura n’abeguzwa nka ba mayor (abayobozi b’uturere) nuko arizo nsina ngufi. Ruswa no kudakorera mu mucyo, kwanga kwiteranya, kuba uba usanzwe ufite ibibazo ukanga kubyongera. Nabaha urugero kuri nge bwite, ikibanza naguze amafaranga yange n’abavandimwe babiri ariko kubera ko umwe muri bo ataboneka, inzira banyuzamo ngo bakimbarureho ziragoranye cyane, leta izakigumane nzareba amaherezo yabyo. Abantu badatanga servise bararwazwa cyane kandi ngo uhetswe neza asohora amaboko, uzarebe abaderegiteri batandukanye bari hirya no hino mu turere nibo abaturage baba bareba, biragoye kubona uwahaniwe icyaha, ntiteranya. Nubwo uburezi buri inyuma n’amanota bwagize ntihumvikana n’aho yavuye, uburezi harimo guhuzagurika gukomeye, ihindagurika rya gahunda, ntiwategurira abana ikizami uri umuntu umwe kandi utaranabigishije, uraha abana ikizami mu kinyarwanda kandi ataricyo bigishijwemo, uburezi butagira ireme ntacyo bumaze, abitegura kwambara ku munota wa nyuma bati turabihagaritse! Nkibyo aba ari ibiki? Kwimura umwana utatsinze ni ukubica. Nta mwana ukigira ubwoba , ntawukigira umuhate wo kwiga. Wagera mu buhinzi ho ingengo y’imari ni nyinshi, byonyine urebye amafaranga agurwa ifumbire ni menshi cyane, ariko biratangaje ko hari igihe abaturage bahabwa ifumbire imyaka yareze. Nyabihu amata abura isoko? Akarere kabifite mu nshingano kandi niko gakorana na ba rwiyemezamirimo. Ku bijyanye n’amategeko, iyo umucamanza amaze kurangiza urubanza ikigorana ni ugushyira mu bikorwa imyanzuro y’urukiko “.

Clement Musangabatware, umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa mu magambo ye yagize ati :

Rwose ntibyatunguranye imitangire ya service iri hasi, igwingira ry’abana, uburezi, amavuriro make, ruswa, kurwanya ruswa n’akarengane haracyarimo ibibazo, gutanga service no gukemura ibibazo biracyagoranye, harimo intege nkeya. Twigeze gukora iperereza dusanga hari abanyereza ibigenewe rubanda ariko barahanwa nubwo hari igihe ubutabera bubarekura. Ku kijyanye n’amategeko navuga ko ubutabera na nyubahirizategeko aribo babifite mu nshingano, guca imanza bireba ubutabera, aho ikibazo kiri ni uko nyubahirizategeko ntiyubahiriza ibyavuye mu butabera “.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd