Umuryango wa Rayon Sport watangije uburyo bushya bwifashisha ikoranabuhanga buzawufasha kumenya umubare nyakuri w’abakunzi n’abafana bayo, uyu mushinga ukazanorohereza abafana mu gikorwa cyo gutera inkunga ikipe yabo.

 

By Muhire Norbert | Views : 167832 | Kuya 10-07-2016 08:42



Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa kane tariki ya 06 ukwakira 2016 I Kigali, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sport bufatanyije na Kampani ya TIT Africa, bamurikiye abanyamakuru umushinga wo kubarura abakunzi ba Rayon Sports bo mu gihugu no hanze, hakurikijwe akarere barimo hifashishijwe telefoni igendanwa. 

Uyu mushinga wakozwe n’iyi Kampani ya TIT Africa, aho buri mu mukunzi wa Rayon Sport, ku bushake bwe, azajya ashyirwa muri ubu buryo “Système” agahitamo amafaranga yiyemeje gutanga, maze akerekwa inzira azajya abinyuzamo.

Mu gihe kitarenze icyumweru ubu buryo butangijwe, abafana barenga 5000 bamaze kwiyandikisha.

Kimenyi Vedaste, umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sport, yavuze ko bahisemo kwifashisha ikoranabuhanga kugirango bamenye umubare nyakuri w’abafana ba rayon sport kandi banorohereze abakunzi bayo mu buryo bwo kuyitera inkunga bitabasabye gukora ingendo, aho banashyiriweho umurongo wa telefoni wo kwifashisha wa 699.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, hanagarutswe ku kibazo cy’abakinnyi 2, Rwatubyaye Abdul watorotse ikipe ya Rayon Sport na Imanishimwe Emmanuel ubu uri gukorera imyitozo mu ikipe ya APR FC kandi yari agifitanye amasezerano na Rayon Sport.

Gacinya Denis, Perezida w’ikipe ya Rayon Sports FC, yongeye gutangaza ko Rwatubyaye Abdul afatwa nk’ umukozi wataye akazi ariko kandi ubu ngo bagiye kumuhagurukira mu rwego rw’amategeko :”Ikibazo cya Rwatubyaye cyo nk’uko nabivuze, ubu tumufata nk’umukozi wataye akazi, ni umukinnyi wacu kuko adufitiye amasezerano y’imyaka ibiri. Ubu rero tugiye kumuhagurukira mu rwego rw’amategeko.”

Ku kibazo cya Imanishimwe Emmanuel, Gacinya Denis yakomeje avuga ko uyu musore n’ubwo ari gukorera imyitozo muri APR FC ndetse hakaba hari n’imikino imwe n’imwe yayikiniye afatwa nk’umukinnyi wa Rayon Sport kuko bafitanye amasezerano, bityo bakaba bategereje kureba ko APR FC izamutanga kurutonde rw’abakinnyi izifashisha muri shampiyona maze bagakomeza ikirego mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa).

Biteganyijwe ko ubu buryo bushya bwo kumenya abakunzi n’abafana b’ikipe ya Rayon Sport no kuborohereza kuyigezaho inkunga butangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 ukwakira 2016, aho hanateganyijwe umukino uzayihuza na AS Kigali.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd