Ahagana isa tatu na mirongo ine n'itanu zo ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 17 mata 2017, nibwo indege ya Rwandair yari itwaye ikipe ya rayon sport Fc yururukaga ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho yari ivuye mu gihugu cya Nigeria gukina umukino wa CAF na Reeves nyuma yo gutsindwa ibitego 2 kuri 0. 

 

By Habumugisha Theoneste | Views : 6006 | Kuya 04-17-2017 22:27



Ku cyumweru tariki ya 16 mata 2017 nibwo ikipe ya rayon sport yakinnye umukino wa CAF na Reeves yo mu gihugu cya Nigeria umukino urangira ikipe yo mu Rwanda itsinzwe ibitego 2 kuri 0.

Mugitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 mata 2017 i sa 9:00 za mugitondo nibwo ikipe ya rayon sport yahagurutse port hacourt yerekeza Lagos mu murwa mukuru wa Nigeria aho ku isaha ya 17:00 z'umugoroba bafashe indege ya Rwandair bakagaruka mu Rwanda, isa tatu na mirongo ine n'tanu (21h45) akaba aribwo bageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Nyuma yo kugera i Kigali, ikiganiro kapiteni wa rayon sport Ndayishimiye Eric Bakame yagiranye n'umurashi.rw, yatangaje ko bagerageje kwitwara neza ariko amakosa make yakozwe, Reeves yagiye igerageza kuyabyaza umusaruro biyifasha kubona amanota atatu.

Ndayishimiye akomeza avuga ko biteguye ko umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda kuwa gatandatu , bakurikije umukino bakiniye hariya baje kongera kwitegura birenzeho bityo babifashijwemo n'abafana, n'ubuyobozi ndetse n'abanyarwanda bose biteguye kuzayikuramo . 

Perezida wa rayon sport Fc Gacinya Chance Deny yatangarije umurashi.rw ko biteguye kuzasezerera Reeves bakaba basaba buri munyarwanda wese kugira uruhare mu mitegurire no mu mishyigikire y'ikipe yabo.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuwa gatandatu tariki ya 22 mata 2017 kuri stade amahoro.

                          Abakinnyi ba rayon sport bagarutse mu Rwanda bizeye intsinzi


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd