Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2017, i Kigali mu murwa mukuru w'u Rwanda, amakipe 2 y'amakeba APR FC na Rayon sport arahurira mu mukino wa shampiyona, rayon sport akaba ari nabwo ishyikirizwa igikombe yamaze kwegukana aho irusha mukeba amanota 13.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 16107 | Kuya 05-24-2017 10:02



Ikipe z'amakeba, rayon sport na APR Fc zihura gacye kuko zitajya zikina umukino wa gicuti ahubwo zihuzwa n'amarushanwa atandukanye harimo shampiyona, igikombe cy'amahoro, n'andi. uyu ni umukino ufatwa nk'amateka.

Kuri iyi nshuro, Rayon sport igiye kwakira mukeba, APR FC iyirusha amanota 13, yaramaze no kwegukana igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda. ibi rayon sport ibigezeho yaratsinzwe umukino umwe gusa na APR FC igitego 1 - 0.

Mu gihe habura imikino 4 ngo shampiyona irangire, iyi kipe yambara ubururu n'umweru yiteguye gukomeza gutsinda n'andi makipe iherereye kuri mukeba kugirango itazayitsinda 4 gakurikirana kuko 3 ko kamaze kwiyandika.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 24, umurashi.rw wagerageje kumenya byinshi kuri uyu mukino uvugana na Gacinya Chance Danny, Perezida w'ikipe ya rayon sport, aho wifuzaga kumenya niba uyu mukino uzabera kuri stade Amahoro maze asubiza agira ati :

" Twebwe tuzi ko umukino uzabera kuri stade amahoro, nibyo twiteguye kuko gahunda ya shampiyona igaragaza ko Rayon sport na APR FC zigomba guhurira kuri stade amahoro, ibyo kuba yahinduka kugeza nonaha ntabwo ndamenyeshwa izo mpinduka".

Kapiteni wa Rayon Sport, Ndayishimiye Eric Bakame ati :

" mubyukuri igikombe twaragitwaye ariko nanone tugomba gukomeza gukora amateka, iyo utwaye mukeba igikombe umurusha amanota 13 ni ibintu bitigeze bibaho mu Rwanda, yewe no mu karere turimo, ni ikigaragaza ko wakoze kandi wagaragaje ubushobozi, no kuri iki cyumweru rero turashaka kwerekana ubushobozi bwacu ntitwifuza gutsindwa na mukeba".

Umuvugizi wa rayon sport Gakwaya Olivier nawe yatubwiye ko biteguye neza kandi biteze ibyiza kuzatsinda uyu mukino bagahabwa igikombe ntantsinzwi irimo cyane ko kuri uwo mukino bazakira ariho hateganyijwe umuhango wo guhabwa igikombe.

Ku ruhande rwa Apr fc twashatse kumenya uko biteguye ntibyadukundiye kugeza ubwo iyi nkuru yasohokaga Umuvugizi w'iyi kipe atarabasha kwitaba telefone ye igendanwa, Umunyamabanga wayo nawe avuga ko atagira icyo adutangariza kandi hari umuvugizi wayo.

Rayon sport igiye kwegukana igikombe cya 8 cya shampiyona mu gihe mukeba wayo APR FC ifite ibikombe 16 bya shampiyona. Umukino w'izi kipe utegerejwe kuri icyi cyumweru tariki ya 28 gicurasi 2017 kuva 15h30 kuri stade Amahoro.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd