Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 kamena 2017, Polisi y’igihugu y’u Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka 17 imaze ikorana n’abaturage, Perezida Paul Kagame witabiriye uyu muhango, yavuze ko iterambere n’ imibereho myiza y’abaturage bitagerwaho hatari umutekano kuko ariwo shingiro rya byose.

 

By Muhire Norbert | Views : 3192 | Kuya 06-16-2017 10:58



Uyu muhango wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo wabimburiwe no kwambika ipeti rya AIP (Assistant Inspector of Police) abapolisi bagera kuri 363 bari bamaze iminsi bahabwa amasomo abinjiza mu kiciro cy’abapolisi b’aba ofisiye.

Muri uyu muhango, polisi y’igihugu yagaragaje ibikorwa yagezeho ifatanyije n’abaturage, ndetse iboneraho no kuvuga gahunda zayo ziri imbere ifite nazo izafatanyamo n’abaturage.

Minisitiri w’ubutabera Johson Businge yashimye inzego zose zifatanya na Polisi y’igihugu mu mu kubumbatira umutekano no kuzamura ubukungu bw’igihugu, kuko bituma igihugu kirushaho gukundwa no gusurwa.

Minisitiri Businge, yashimye kuba hakomeje kongerwa ubushobozi n’ubumenyi bw’abapolisi, n’ivugururwa rigenda rikorwa hagamijwe kubaka Polisi y’igihugu

Perezida Paul Kagame yashimye Polisi y’igihugu, ayifuriza isabukuru nziza, avuga ko ikiri nto ariko ayisaba gukomeza kwiyubaka.

Perezida Kagame yashimye abaturage bose b’igihugu n’inzego zose zigaragaza gukorana na Polisi kugirango buzuzanye mu nshingano bafite zo kubungabunga umutekano no kurwanya ibyaha muri rusange, aho yagize ati :

Akazi ka Polisi kagenda neza iyo ifatanyije n’abaturage, inzego zose zashyizweho hagamijwe kunoza akazi, igihugu cyacu ni amateka tugenda twubakiraho mu nzira turimo n’aho tuganisha igihugu, iterambere, imibereho myiza y’abaturage ntabwo byagerwaho hatari umutekano kuko ariwo shingiro rya byose

Perezida Kagame yavuze ko kongera umubare w’abapolisi, amahugurwa n’ibikoresho bitaba bihagije hatanabayeho n’umuco mwiza ugomba kuturanga, yasabye ko habaho kwiyubaha, kubaha abandi no kubaha ibikorwa.

Abarangije amahugurwa bahawe impeta, Perezida Paul Kagame yabibukije ko ubumenyi n’amahugurwa bahawe bikwiye kujyana n’uko babikoresha, aho bakwiye kurangwa na disipuline.

Perezida Kagame yijeje ko bazakomeza gufatanya n’abandi kubaka umutekano yaba uw’u Rwanda,,uw’akarere n’ahandi, asaba abanyarwanda gutinyuka bakagana Polisi y’igihugu bagafatanya mu kwiyubakira igihugu.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd