Perezida w’igihugu cya Centrafrique, Faustin Archange Touadera, kuri uyu wa kane tariki ya 17 kanama 2017, yageze mu murwa mukuru wa Kigali, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame.

 

By Ishimwe Ange | Views : 987 | Kuya 08-17-2017 13:58




Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 kanama 2017, nibwo mu murwa mukuru w’u Rwanda I Kigali, kuri Stade Amahoro hazabera umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame uherutse gutorwa mu matora yabaye kuya 03 n’iya 04 kanama uyu mwaka.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane ahagana isa cyenda z’amanywa, nibwo Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadera, ari kumwe n’abamuherekeje bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe.

Faustin Archange Touadera, abaye umukuru w’igihugu wa mbere witabiriye uyu muhango w’irahira rya Perezida Kagame uteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 kanama 2017 mbere ya sa Sita.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd