Mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 kamena 2017, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda mu gishanga cya Nyandungu ahateganyijwe guhindurwa ahantu nyaburanga.

 

By Ubwanditsi | Views : 1890 | Kuya 06-24-2017 12:00



Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abaturage bo mu turere twa Gasabo na Kicukiro mu muganda wabereye mu gishanga cya Nyandungu ahateganyijwe kuzakorerwa umushinga wo kuhahindura ahantu nyaburanga.

Uyu mushinga uri muri gahunda za Leta zo kubungabunga ibidukikije hagamijwe gukumira iyangizwa ry’ibikorwa bifitiye igihugu akamaro, kongera urusobe rw’ibinyabuzima, kugabanya imyuzure, ubukangurambaga bwo kubungabunga ibishanga no guhanga imirimo ishingiye ku bidukikije n’ubukerarugendo.

Uyu mushinga wo kubungabunga igishanga cya Nyandungu uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri 2.413.699.149, ahazatunganywa hakazajya hakorerwa ibikorwa by’imyidagaduro, ibyo kuhakirirwa n’ibyo kuhigira amateka.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd