Mu kiganiro cyatambutse kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu imbonankubone, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasobanuye impamvu yatumye yemera kongera kuyobora, aho yavuze ko byatewe n’uko abanyagihugu babisabye ndetse banagaragaza impamvu y’ubwo busabe.

 

By Ubwanditsi | Views : 7539 | Kuya 06-25-2017 15:13



Mu mwaka wa 2003, nibwo Paul Kagame yatorewe kuyobora manda ya mbere, 2010 atorerwa kuyobora manda ya 2 igomba kurangira muri uyu mwaka wa 2017, hakongera kuba amatora, abanyarwanda bakitorera undi muyobozi.

Itegekonshinga ry’u Rwanda ryateganyaga ko Perezida atagomba kurenza manda 2 imwe ifite imyaka 7, ariko abaturage basaba ko ryavugururwa kugirango Paul Kagame ahabwe amahirwe yo kongera kubayobora, manda ya 3. 

Kuwa kane tariki ya 22 kamena 2017, ku kicaro gikuru cya komisiyo y’igihugu y’amatora, Paul Kagame yatanze ibyangombwa bisaba kuba umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba muri kanama uyu mwaka. 

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 kamena 2017, mu kiganiro cyatambutse kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu kuva isa cyenda z’igicamunsi, Paul Kagame yasobanuye impamvu yatumye yemera kongera kuyobora, aho yavuze ko byatewe n’uko abanyagihugu babisabye ndetse banagaragaza impamvu y’ubwo busabe. 

Paul Kagame : 

“ Ubusabe n’Impamvu abanyagihugu bagaragaje nibyo byatumye nemera kongera kubayobora”. 

Perezida Kagame avuga ko ibikorwa byinshi byagezweho, ibikorwaremezo nibyo biri kwisonga mu byo yishimira yagejeje ku banyarwanda hafi 33% bavuye kuri 7% harimo inyumako, amashanyarazi, amazi n’ibindi. 

Perezida Kagame yavuze ko aterwa igikomere no kubona hari gahunda zitegurwa ntizishyirwe mu bikorwa ndetse wanabaza abagize uruhare mu kuzitegura ugasanga batanazibuka.

Yasabye abanyarwanda ko nta kibazo gikemurwa n'umuntu umwe, ko mu gihe bazaba bongeye kumugirira icyizere bazafatanya bagashyira imbaraga mu kwiyubakira igihugu ndetse bagategura n'uko ubuyobozi buzajya buhererekanwa.

Mu Rwanda amatora y’umwanya w’umukuru w’igihugu azaba tariki ya 04 kanama 2017 ariko ku banyarwanda baba mu mahanga akazaba tariki ya 03 kanama 2017.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd