Asoza inama y’igihugu y’umushyikirano ya 15 yabaye tariki ya 18 na 19 ukuboza 2017 muri Kigali Convention Centre, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye ko agaciro k’umuntu kadakwiye ikiguzi. Muri iyi nama, abanyarwanda bagejejweho uko igihugu gihagaze, gahunda yacyo y’iterambere rirambye, buri wese asabwa kurigiramo uruhare.

 

By Ubwanditsi | Views : 12012 | Kuya 12-21-2017 18:01



Imbere y’imbaga y’abayobozi, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yavuze ko agaciro k’umuntu kadakwiye ikiguzi, bityo ko hakwiye kubaho ubwubahane kugirango buri wese yiyumvemo uburenganzira afite cyane cyane abakobwa n’abagore.

Perezida Kagame yihanangirije abitura umujinya abandi kubera ibibazo basanzwe bifitiye mu buzima busanzwe, agaruka no kibazo cy’ibiyobyabwenge aho yavuze ko muri rusange ari icyorezo cyugarije isi, aho ibihugu bikwiye gufatanya mu kukirandura cyane cyane mu bana hatibagiwe n’abakuru.

Imyanzuro 8 y’inama y’igihugu y’umushyikirano ya 15 yabaye kuya 18 na 19 ukuboza 2017 muri Kigali Convention :

UBUREZI

1.Gukomeza gushyiraho ingamba n’impinduka za ngombwa zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’uburezi, gusuzuma ingengabihe y’amashuri, kunoza imyigishirize y’ indimi, kongera amashuri yigisha iby’ubumenyi n’ubumenyingiro no gukomeza kurwanya impamvu zose zituma abana bata ishuri.

UBUZIMA

2. Kongera ibikorwa remezo no kurushaho kubaka ubushobozi bw’abakora mu rwego rw’ubuvuzi, gushyira imbaraga mu guhangana n’ibyorezo bitandukanye ndetse no kurushaho gutanga serivisi nziza;

3. Kurushaho gukangurira ababyeyi no kubaha ubumenyi mu mbonezamikurire y’abana bato, kwita cyane cyane ku mirire myiza, isuku no kurushaho guteza imbere amarerero y’abana.


UBUKUNGU

4. Kurushaho gukorana n’abikorera kugira ngo inganda n’abaturage babashe kubona amashanyarazi ku giciro gihendutse mu rwego rwo korohereza ishoramari;

5. Kongera ubukangurambaga mu kwizigamira no kurushaho gufasha ishoramari ry’ibikorerwa imbere mu Gihugu (Made in Rwanda, Start in Rwanda, Grow in Rwanda and Beyond) mu rwego rwo guhanga no kunoza umurimo ndetse no kugabanya icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga.

UMUCO

6. Gukomeza gusigasira indangagaciro zishingiye ku muco wacu no kurushaho kuzitoza abakiri bato n’abanyarwanda batuye mu mahanga kugirango zidufashe kwihuta mu iterambere;

7. Gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta, ababyeyi, sosiyete sivile n’imiryango ishingiye ku madini n’amatorero mu kurushaho kwigisha ururimi rw’Ikinyarwanda bihereye mu muryango, mu mashuri, mu biganiro bitangwa mu bitangazamakuru, kandi abanyarwanda b’ingeri zose bagahugukira kwiga, kumenya no gukoresha neza Ikinyarwanda.

8. Gushyiraho gahunda y’urugerero ruciye ingando kugira ngo urubyiruko rurusheho gukora imirimo ruri hamwe.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd