Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 kanama 2017, I Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yarahiriye kuyobora manda ya 3 y’imyaka 7 izageza 2024, muri uyu muhango witabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 19, imbere y’imbaga y’abanyarwanda, Perezida Paul Kagame yavuze ko nta ntambara yamutera ubwoba, Imana iri mu ruhande rwe.

 

By Umutoni Solange | Views : 1533 | Kuya 08-18-2017 11:33



Umuhango wo kurahira kwa Paul Kagame wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 wabereye kuri stade Amahoro witabirwa n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 19  n’ibihumbi birenga 25 by’abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

Uyu muhango wabimburiwe n’akarasisi ka Gisirikare kayoboye igikorwa cyo kuzana ibirango by’igihugu, hakurikiraho kuza kw’abashyitsi, Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bakurikiranye mu buryo bukurikira:

Perezida wa repubulika y’abarabu, Perezida wa Centrafrique, Perezida wa Namibia, Perezida wa Sudan y’Amajyepfo, Perezida wa Zambia, Perezida wa Gabon, Minisitiri w’intebe wa Repubulika ya Sao tome et principe, Perezida w’agateganyo wa Nigeria, Perezida wa repubulika ya Niger, Perezida wa repubulika ya Djibuti, Perezida wa Sudan, Perezida wa Kenya, Perezida wa Uganda, Perezida wa Tchad, Perezida wa Togo, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Perezida wa Senegal, Perezida wa Congo Brazzaville na Perezida wa repubulika ya Guinea.

Usibye aba bakuru b’ibihugu na za Guverinoma, uyu muhango witabiriwe n’abandi banyacyubahiro, abahoze ari aba Perezida, abahoze ari ba minisitiri, abayobozi b’inteko zishinga amategeko z’ibindi bihugu, n’abandi banyacyubahiro.

Isa tanu z’amanywa n’iminota 18 (11h18) ku isaha yo mu Rwanda, nibwo Kagame Paul mu modoka yo mu bwoko bwa ranger rover yari yinjiye muri stade Amahoro.

Indirimbo y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba n’iy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe zahise ziririmbwa.

Nyuma y’amasengesho y’abahagarariye amadini atandukanye mu Rwanda, Louise Mushikiwabo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda yahaye ikaze abitabiriye umuhango wo kurahira kwa Paul Kagame.

Samu Rugege Perezida w’urukiko rw’ikirenga yahise yakira indahiro ya Paul Kagame wahise ashyira umukono ku ndahiro, ashyikirizwa ibirango by’igihugu birimo itegekonshinga, ibendera n’ikirangantego cya Repubulika, n’ibimenyetso byo kurinda ubusugire bw’igihugu harimo ingabo n’icumu, ahita yakirizwa n’indirimbo yubahiriza igihugu.

Ngewe, Kagame Paul ndahiriye u Rwanda k’umugaragaro, ko ntazahemukira repubulika y’u Rwanda, ko nzakurikiza nkanarinda itegekonshinga n’andi mategeko, ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe, ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’igihugu, ko nzashimangira ubumwe bw’abanyarwanda, ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zange bwite, ko nzaharanira ibyagirira abanyarwanda bose akamaro, nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko, Imana ibimfashemo, Imana ibimfashemo”.

Aherekejwe n’umugaba w’ingabo Jenerali Patrick Nyamvumba, Perezida Paul Kagame yeretswe ingabo, maze zitangira akarasisi.

Itorero ry’igihugu “Urukerereza “ ryasusurukije abitabiriye uyu muhango, hakurikiraho ijambo rya Perezida Kagame watangiye ashimira abitabiriye uyu muhango, ashima abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere avuga ko aterwa ishema nabyo, yongeraho ko nta ntambara yamutera ubwoba kuko Imana iri mu ruhande rwe, ubutumwa yashyigikiwemo n’indirimbo y’imbaga y’abanyarwanda.

Paul Kagame yatorewe kuyobora manda ya mbere mu mwaka wa 2003, manda ya kabiri mu mwaka wa 2010, akaba yarongeye gutorerwa kuyobora manda ya gatatu muri uyu mwaka wa 2017, ikazageza muri 2024.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd