Nyuma y’uko Komisiyo y’igihugu y’Amatora mu Rwanda itangaje urutonde ntakuka rw’abakandida bazahatanira kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe muri kanama uyu mwaka, Diane Rwigara ntiyisange kuri uru rutonde mu buryo atemeranywa n’iyi komisiyo, yahisemo gutangiza muvoma yise : “Mouvement y’agakiza ka Rubanda”, yahuriranye no gutangira kwiyamamaza kw’abakandida.

 

By Ubwanditsi | Views : 16464 | Kuya 07-15-2017 14:19



“Mouvement y’agakiza ka Rubanda”, “People's Salvation Movemnt” (P.S.M - Itabaza), cyangwa se “Mouvement pour le salut du peuple” (M.S.P - Itabaza) ni muvoma yatangijwe kumugaragaro na Diane Shima Rwigara I Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017.

Atangiza iyi muvoma, Diane Shima Rwigara yavuze ko ifite inshingano yo gukangurira rubanda kumenya uburenganzira bwabo, ndetse no gushyiraho ingamba zo kubuharanira mu nzira y'amahoro. Yongeraho ko ta muntu barwanya ahubwo barwanya ubukene bwugarije abanyarwanda, akarengane, n'ubwoba bwinshi buri mu banyarwanda. Aho umunyarwanda ahohoterwa ariko agahitamo guceceka kubera ubwoba bwa Leta.

Diane Rwigara yagize ati:

Iyi mouvement ntigomba kwitiranywa n'ishyaka rya politiki ahubwo ni urugaga rwihaye inshingano yo gusobanurira rubanda uburenganzira bwabo no kubuharanira mu mahoro. Uburenganzira ntabwo bugomba kuba favor/faveur. Ntibugomba kugurwa cyangwa kububona ari uko dupfukamiye abari kubutegetsi . Umutekano w'abantu n'ibyabo ni inshingano z'ubutegetsi bikaba uburenganzira bwa rubanda. Gufungura political space / espace politique biri mu burenganzira tugomba guharanira. Ntawavukanye imbuto kandi igihugu cyubakwa n'ibitekerezo binyuranye. Ntabwo dukeneye politiki yubakiwe ku muntu umwe ahubwo dukeneye politiki yubakiwe ku buntu. Aho umunyarwanda wese asubizwa agaciro ke”.

Diane Rwigara yakomeje avuga ko abanyarwanda bo ubwabo nibo bakwiye kugena ibyo bakeneye maze ubutegetsi bukabishyira mu bikorwa aho kugirango abayobozi aribo bagenera abaturage kuko usanga birebera inyungu zabo bwite.

Muri icyi kiganiro n’abanyamakuru, Diane Shima Rwigara yagarutse kukuba atemeranywa na komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda ku cyemezo cyo kutisanga ku rutonde ntakuka rw’abakandida bari guhatanira kuzayobora u Rwanda.

Tariki ya 07 Nyakanga 2017, ubwo Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda yatangazaga urutonde ntakuka rw’abakandida bagomba guhatanira kuyobora u Rwanda yavuze ko Diane Rwigara atujuje ibisabwa kubera ko mu gusinyisha abamushyigikiye yifashishije amakarita y’itora ataragezwa kuri ba nyirayo, yifashisha urutonde rw’abarwanashyaka ba PS Imberakuri ndetse mu bantu bamusinyiye bavuga ko hagaragayemo 3 bitabye Imana.

Ku kijyanye no kuba yarifashishije amakarita y’itora ataragezwa kuri ba nyirayo, Diane Rwigara yavuze ko yasinyiwe n’abantu ku giti cyabo, umuntu akuzuza imyirondoro bamusaba ndetse uwabaga ataragezwaho ikarita ye y’itora yifashishaga uburyo bwashyizweho na komisiyo y’igihugu y’amatora bwo kuyireba akanareba nimero yayo akoresheje telefoni ye, bityo akaba asanga nta kibazo cyari kibirimo.

Ku kijyanye no kuba Diane yarifashishije urutonde rw’abarwanashyaka ba PS Imberakuri, yavuze ko nta rutonde rw’iri shyaka yigeze ashyikiriza komisiyo y’amatora, ko impapuro iyi komisiyo yamuhaye zo gusinyishirizaho abamushyigikiye arizo yakoresheje yarangiza akazigarurira komisiyo y’amatora yazimuhaye.

Kuba Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda Kalisa Mbanda yaranavuze ko Diane Rwigara mu bamusinyiye hagaragayemo abantu 3 bamusinyiye baritabye Imana, Diane yagaragarije itangazamakuru ko mu nimero z’irangamuntu komisiyo y’amatora yahaye itangazamakuru ivuga ko banyirazo bitabye Imana ntaho zihuriye nizo we yishyikirije iyi komisiyo.

Rwigara Diane avuga ko atemeranywa na komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda kuri ibi byose ivuga ko yashingiyeho imwima kandidatire, yongeraho ko ari itekinika ryo gushaka kumushakaho impamvu no kumuhimbira ibyaha.

Imbere y’abanyamakuru barenga 100 bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda no hanze, Diane Shima Rwigara, yashinganishije abamusinyishirije, abamusinyiye n’abamuherekeje mu gutanga kandidatire kuri komisiyo y’amatora bigakurikirwa no kujya bahohoterwa harimo n’abavuga ko birukanwe mu kazi abandi bakaba baragiye bafungwa.

Amatora ya Perezida wa repubulika y’u Rwanda ateganyijwe tariki ya 03 kanama ku banyarwanda bari hanze, na tariki ya 04 kanama 2017 ku banyarwanda bari imbere mu gihugu.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd