Munyemana Jean Nepo umugabo uri mu kigero cy’imyaka irenga 40 y’amavuko utuye mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rusororo akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, nyuma y’imyaka irenga 10 ari mu mutwe wa FDRL mu mashyamba ya Congo, kuwa gatandatu tariki ya 04 Werurwe 2017, yarahiriye kwinjira mu muryango wa FPR Inkotanyi.

 

By Muhire Norbert | Views : 7686 | Kuya 03-06-2017 15:01



Mu nama yaguye y’umuryango FPR Inkotanyi mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rusororo yari igamije no kurahiza abanyamuryango bashya, nibwo Munyemana Jean Nepo yarahiriye kwinjira muri uyu muryango.

Nyuma yo kurahira, Munyemana Jean Nepo yagarutse ku nzira yanyuzemo mu mutwe wa FDRL, asoza ashima umuryango yinjiyemo wa FPR.

Munyemana Jean Nepo yagize ati:

«  Hari ishyaka nabanje kubamo, ndetse iryo shyaka ryaranyoshyaga, nge nabaye mu ishyaka rya FDRL, ishyaka riba hanze y’igihugu, ni ishyaka ribi cyane rifite imyumvire itari myiza, nge rero naje gufata icyemezo ntaha muri iki gihugu, ngeze muri iki gihugu mbona imigabo n’imigambi bya FPR Inkotanyi nsanga ari umuryango mwiza, umuryango wubaka igihugu, umuryango usobanutse, umuryango ugendera ku burenganzira bw’umuntu, ni umuryango udatoranya amoko cyangwa amadini, ubwo rero nahisemo kwifanya na FPR kugirango nange ngire icyo nzageza ku banyarwanda ».

Munyemana akomeza avuga ko mu myaka 7 amaze atahutse hari byinshi yungutse :

«  Hashize imyaka irenga 7 ntahutse ariko mbona hari intambwe nateye, natahutse ntagira aho mba, ntagira umwenda wo kwambara, ariko ubu narasobanutse, mfite aho mba, natahutse nkuze mfite imyaka irenga 40 nta mugore ngira, ubu tumaze kugira abana 3, indi ntambwe nateye ni uko nsigaye nigisha abandi baturage ibyiza by’igihugu. Ni intambwe ngomba gushimira Imana”.

Nubwo yishimira intambwe yateye, Munyemana, yicuza igihe yataye ari mu mutwe wa FDRL, akagira inama abakiyirimo:

Nicuza imyaka nataye irenga 10, abantu nasanze baransize mu iterambere, nasanze bafite umudendezo, ndi inyuma cyane, ariko niteguye ntashidikanya ko ngomba kubashyikira ndetse hakabamo n’abo nzasiga kubera imyumvire n’imigabo n’imigambi ya FPR umuryango ninjiyemo, Ndasaba abatarajya muri uyu muryango kuwujyamo kugirango dufatanye kwiyubakira igihugu cyacu. Mboneyeho no gutanga ubutumwa, nabwira rwose abakiri mu mahanga ko batahuka tugafatanya kubaka igihugu”.

Kuri ubu, Munyemana Jean Népo, nyuma yo gutahuka yagiriwe ikizere n’abaturage bamugira umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu atuyemo, mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo.

Munyemana Jean Nepo wamaze imyaka irenga 10 muri FDRL, umunyamuryango mushya wa FPR


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd