I Kigali mu Rwanda,amakipe 2 y’amakeba,APR FC na Rayon Sport yaraye ahuye mu mukino wo kwishyura wa shampiyona y’igihugu mu mupira w’amaguru mu Rwanda,birangira Rayon Sport itsinze APR FC ibitego 4 -0,uyu mukino ukaba waragaragayemo akajagari kadasanzwe mu kwinjira.

 

By Muhire Norbert | Views : 11424 | Kuya 05-04-2016 07:44



Kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Gicurasi 2016 isa 18h00 z’umugoroba ku isaha y’I Kigali kuri stade national amahoro nibwo habaye umukino wo kwishyura wa shampiyona y’igihugu mu mupira w’amaguru mu Rwanda aho ikipe ya Rayon Sport yihereranye iya APR FC ikayinyagira itayibabariye ibitego 4 -0.

Imbere y’abafana b’amakipe ku mpande zombi barengaga ibihumbi makumyabiri na bitanu bari muri stade amahoro hakiyongeraho n’abandi bari bakurikiye uyu mukino ku ma radiyo n’amateleviziyo yaba mu Rwanda no mu mahanga, Davis Kasirye umusore uturuka mu gihugu cy’ubugande yaje gufungura amazamu atsinda igitego cya mbere cya Rayon sport kuri kufura yari itewe neza akozaho umutwe umupira uboneza mu rushundura,aza no kongera gushyiramo igitego cya 2 mbere y’uko igice cya mbere cy’uyu mukino kirangira.

Igice cya kabiri kigitangira,umunya Mali,Ismalia Diarra ukinira ikipe ya Rayon sport yaje Kuyitsindira igitego cya 3,ku mupira mwiza yari ahawe akozaho umutwe umupira uboneza mu izamu.

Davis Kasirye,wari wakomeje kwigaragaza,ku munota wa 88 yaje guhamya ko ari rutahizamu atsinda igitego cya 4 cya Rayon sport,cyari igitego cya 3 ku giti cye muri uyu mukino nyuma y’umupira mwiza wari uhinduwe na kizigenza Nshuti Dominique Savio,ibintu bitaherukaga ko mu mukino hagati y’aya makipe umukinnyi umwe atsinda ibitego 3.

Byari ibyishimo ku bakunzi ba gikundiro (Rayon sport),akababaro k’imvura y’ibitego ku bakunzi ba APR FC.

Akajagari kadasanzwe mu kwinjira :

-  Ikipe ya APR FC niyo yagombaga kwakira mukeba Rayon sport ariko nubwo bisanzwe bizwi ko umukino hagati y’aya makipe witabirwa cyane byarinze bigera 15h00 batarafungura amarembo ya stade ngo abantu binjire kugeza ubwo byacishagamo imbaga y’abafana yari inyuma ya stade igahirika umuryango hakinjira ikivunge cy’abantu bagera ku ijana yaba uwishyuye n’utishyuye,ibi byarakomeje kugera 18h00 umukino utangira benshi mu bari baguze amatiki badakunda umuvundo bahitamo kwisubirirayo.

-  Nta Polisi yigeze igaragara inyuma ya stade mbere y’uyu mukino nkuko bisanzwe bigenda igafasha mu gushyira abantu ku mirongo no kubacungira umutekano,ibi byatumye hagaragara akaduruvayo kenshi cyane ku bashakaga kwinjira muri stade.

-  Nyuma y’uyu mukino nubwo abantu barenga 25.000 basohokaga muri stade bagana mu mihanda itandukanye yo hafi ya stade amahoro,imodoka,amapikipiki n’abanyamaguru,nta polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda (traffic Polisi)yagaragaye muri ibi bice.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd