Umukinnyi mushya w’ikipe ya Rayon Sport Nyandwi Sadam kuri uyu wa gatandatu yatangaje ko yamaze gushyira umukono ku masezerano n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru, bityo abamushakishiriza muri Kiyovu Sport bakaba bibeshya.

 

By Habumugisha Theoneste | Views : 7098 | Kuya 07-15-2017 14:07



Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017 nibwo Nyandwi Sadam yagiranye ikiganiro n’umurashi.rw maze atangaza koakomeje kubabazwa cyane nabamwitirira ko ari umukinnyi wa Kiyovu sport kandi we yarasinyiye rayon sport.

Nyandwi Sadam yagize ati :

Si ndi umukinnyi wa Kiyovu sport nkuko bikomeje kumvugwaho ndetse nababajwe no kumva ayo makuru kuko ngewe narangizanyije na rayon sport nta deni imfitiye ahubwo ni ngewe uyirimo umwenda wo gukina, Kiyovu baramvugishije turavugana ariko mbabwira ko namaze gusinyira rayon sport, nubu tuvugana ndimutse nje muri Kigali mu ikipe yange nshyashya, ndi mu modoka mva i Cyangugu nje gukora n’imbaraga nkiyerekana muri rayon birenze”. 

Nyandwi Sadam yari asanzwe ari umukinnyi wa Espoir akaba akina kuri 2 akaba aje nk’umukinnyi mushyashya nyuma ya Yusuf, Eric Rutanga wa APR FC na rutahizamu wakuwe muri Pepinieri.

Nyandwi Sadam akaba yitezweho kuziba icyuho cya nimero 2 yakunze gukinishwaho kenshi abakinnyi babahengetse muri shampiyona 2016 – 2017.

                           Nyandwi Sadam akiri muri Espoir ahanganye na rayon sport


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd