Nyuma yo kumara imikino igera kuri 4 atagaragara mu kibuga, umukinnyi w'umurundi ukina imbere mu ikipe ya rayon sport, Nahimana Shassir, yamaze gushyirwa ku rutonde no kwerekeza mu mwiherero w'iyi kipe mu rwego rwo kwitegura umukino w'ikirarane bazakiramo Sunrise ku munsi w'ejo kuwa gatatu tariki ya 29 werurwe 2017. 

 

By Habumugisha Theoneste | Views : 10290 | Kuya 03-28-2017 13:14



Nahimana Shassir utaherukaga mu kibuga ari mu banyamahanga 3 ejo kuwa gatatu tariki ya 29 werurwe, ikipe ya Rayon sport izitabaza ihura na sunrise. 
Ubwo imyitozo yo kuri uyu wa kabiri yarangiraga maze hakavugwa abakinnyi 18 bakomereza mu mwiherero (Rocal) aho bagiye gukomeza kwitegurira Sunrise fc nayo iri bugere mu mujyi wa Kigali ku gicamunsi cya none kuwa kabiri, Umukinnyi w' umurundi ufite ibitego byinshi dore ko ariwe uza ku mwanya wa kabiri mubamaze gutsinda ibitego byinshi, Nahimana Shassir wari umaze imikino igera kuri Ine atagaragara mu kibuga kubera umubare w'abanyamahanga, uyu yamaze kwinjijwa Rocal we na mugenzi we Kwizera Pierrot ndetse n'umunya Mali umwe, Mussa Camara. 
Shampiyona y'u Rwanda iteganya ko ku rutonde rw'abakinnyi hemereweho 3 batari abenegihugu, ikipe ya Rayon sport yo ifite abanyamahanga batanu ariko igahitamo 3 ikoresha kuri buri mukino.

Umutoza wungirije wa rayon sport, Nshimiyimana Maurice bita Maso, yadutangarije ko bitewe n'ikibazo cy'uwo mubare ariyo mpamvu bagenda bakora ihinduranya biturutse ku mikino baba bafite kuko hari nk'ikipe bahura nazo zisaba ko ukinisha abakinnyi b'imbaraga, hari n'izo bahura nazo zisaba abakinnyi bafite amayeri menshi (techinic).
" Ntago twabashyiramo bose, buri wese iyo igihe cye kigeze ajya mu kibuga kandi muri Rayon sport dufite imikino myinshi, hari mpuzamahanga, shampiyona n'igikombe cy'amahoro,bose bazakina kandi duhora twitozanya kuko dushaka ko bose baba ku rwego rumwe". 
Umukino rayon sport izakiramo sunrise kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 werurwe kuva 15:30 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ni umukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona utarabereye igihe, bikaba byatumye umukino bari bafite w'umunsi wa 22 wa shampiyona n'Amagaju tariki 31 wimurirwa kuri 05/04/2017.

                                                                           Nahimana Shassir


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd