Nyuma y’aho abakoresha Bus za KBS bakomeje kwinubira gutsindagirwa ari benshi mu ma Bisi kandi bakagenda bahagaze,uku kwinuba ntibigire icyo bitanga mu nzego bireba,abakomvayeri nabo bakomeje guhohotera abagenzi banga ko babatendekeraho.

 

By Ubwanditsi | Views : 9744 | Kuya 05-16-2016 19:41



Imyaka irashize, kampani eshatu,KBS,Royal na RFTC arizo zonyine zemerewe gutwara abantu mu mujyi wa Kigali.

Nyuma yaho izi kampani ziherewe isoko ryo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali,icyemezo kitanyuze benshi bavuga ko babujijwe uburenganzira,zimwe muri zo zikomeje kugaragaza imikorere mibi.

Kugenda abantu bahagaze mu modoka bitari bimenyerewe mu Rwanda,benshi barabyinubiye,hakurikiraho gutsindagirwa nk’utsindagira amatungo cyangwa imyaka mu modoka,gutinda ku byapa abagenzi bagacyererwa gahunda zabo bitewe n’ubunini bw’imodoka kuko iba irindiriye ko yuzura,igikurikiyeho ni bamwe mu ba komvayeri bahohotera abagenzi banga gutendekerwaho.

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2016 isa 18h50 z’umugoroba imodoka ya Quaster ifite Puraki RAA 476 X yahagurutse Kabeza mu mujyi wa Kigali yerekeza muri Gare y’I Remera,abagenzi 2 mubari muri iyo modoka banga ko babatendekeraho,komvayeri yabatutse ibitutsi byinshi cyane ndetse ashaka no kurwana nabo abagenzi baraceceka baramwihorera,komvayeri atendeka abantu bagera kuri 5 muri quaster kandi abanyuza imbere ya polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda muri feux rouge zo mu giporoso.

Abagenzi batutswe babimenyesheje urwego rwa polisi y’igihugu rushinzwe umutekano wo mu muhanda,ariko magingo dutangaza iyi nkuru nta kirakorwa ngo uyu mu komvayeri akurikiranwe kuko kuri icyi cyumweru yagaragaye mu kazi nk’uko bisanzwe kandi abo yatutse akenda no gukubita ntacyo barabwirwa.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd