Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’amakimbirane byavukaga bitewe n’imbibi z’ubutaka, ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere RNRA cyatangije ku mugaragaro RwandaGeoNet, uburyo bushya bwifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gutanga ibipimo binoze.

 

By Muhire Norbert | Views : 154644 | Kuya 06-29-2016 09:06



Ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere RNRA(Rwanda Natural Resources Autority), kuri uyu wa mbere tariki ya 27 kamena 2016, cyatangije ku mugaragaro RwandaGeoNet uburyo bushya bwifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga kugirango gifashe abanyarwanda bakora mu bijyanye n’ubutaka kunoza imirimo yabo batanga ibipimo binoze kandi bikazafasha abanyarwanda gukemura ibibazo by’amakimbirane yaturukaga mu kutumvikana ku mbibi z’ubutaka.

Aganira n’itangazamakuru, Boniface Serushago, umukozi ushinzwe iyi gahunda muri RNRA, yavuze ko ubu buryo bushya batangije ku mugaragaro, ibikoresho bigera ku 170 byamaze gukwizwa mu turere twose tw’igihugu n’imwe mu mirenge kuva muri uyu mwaka utangiye ndetse aho bitaragezwa mu mirenge bakaba bafite gahunda yo kubihageza.

Serushago,yagize ati :”Hari gahunda yo guha inzego z’ibanze zishinzwe ibijyanye n’ubutaka mu turere n’imirenge ibikoresho n’amahugurwa mu rwego rwo kugabanya amakimbirane kuko ubu buryo butanga ibipimo by’ubutaka binoze.bifite ubuziranenge”.

Usibye gutanga amakuru anoze ku bipimo by’ubutaka, ubu buryo buzanafasha n’abakora imirimo yo mu mihanda nko gushyiramo imiyoboro y’amazi n’ibindi bikorwa kunoza akazi kabo hatifashishijwe ibindi bipimo by’ubuziranenge.

Kugera ubu, baratanga amakuru y’ibipimo by’imbibi k’ubuntu ariko bari kwiga ibijyanye n’ibiciro ubu buryo buzajya butangirwaho.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd