Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04 Werurwe 2017, mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rusororo akarere ka Gasabo umujyi wa Kigali, mu nama yaguye y’umuryango FPR Inkotanyi y’akagari harahiye abanyamuryango bashya bagera kuri 417.

 

By Muhire Norbert | Views : 7812 | Kuya 03-04-2017 15:36



Inama yaguye y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu kagari ka Nyagahinga no kurahira kw’ abanyamuryango bashya byabimburiwe n’indirimbo y’umuryango.

Mu ijambo rye, chaiman w’umuryango FPR Inkotanyi mu kagari ka Nyagahinga Kayumba Emmanuel yavuze ko harahiye abanyamuryango bashya 417 abandi bagera kuri 151 bakazarahira bukeye ku cyumweru kubera itorero basengeramo.

Niyonzima Gustave ushinzwe imiyoborere mu muryango FPR Inkotanyi mu kagari ka Nyagahinga yavuze ko intego bafite ari iyo kuzagera ibihe by’amatora y’umukuru w’igihugu bafite abanyamuryango bagera ku 100% , bikaba bituma barushaho kwihutisha gahunda za leta.

Felicite Mukankusi, umwe mu banyamuryango bashya barahiye, yavuze ko yahisemo kwinjira mu muryango FPR Inkotanyi, ashingiye kubyo uyu muryango wamugejejeho, birimo imiyoborere myiza n’iterambere.

Munyemana Jean Nepo, wahoze mu mutwe wa FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda, nyuma yo kumara imyaka igera ku 10 ari mu mashyamba ya Congo, akaza gutaha mu Rwanda, akaba ari mu banyamuryango bashya barahiye, yavuze ko yari mu mutwe mubi wamuyoboraga mu bibi, none aho atahiye, yasanze hari byinshi yasigayemo inyuma, none kubera imyumvire na politiki nziza irangajwe imbere n’umuryango FPR Inkotanyi yiteguye gutambuka kubandi.

Yagize ati: “ nishimiye kuba naratahutse none nkaba naragiriwe ikizere cyo kuba kuri ubu ari nge ushinzwe umutekano mu mudugudu wange, niteguye gufatanya n’abandi kubaka igihugu ”.

Mugenzi Ntawukuriryayo Leon ushinzwe ubugenzuzi mu muryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo, mu kiganiro yatanze yagarutse ku mateka y’umuryango FPR Inkotanyi, asobanura ingingo zigize umuryango,  asaba ko Kwinjiza abanyamuryango bashyashya bigomba guhora ku isonga kuko buri gihe hari abava mu kiciro cy’abato bajya mu cy’abakuru.

Mugenzi Leon yijeje ubufatanye abanyamuryango bo mu kagari ka Nyagahinga, abasaba gukomeza kuba urumuri rw’utundi tugari, yongeraho ko mu gihe bashaka kuganira ibintu byiza byubaha umuryango baterana igihe icyo aricyo cyose n’aho ariho hose.

Umuhango wo kurahira kw’abanyamuryango bashya mu muryango FPR Inkotanyi mu kagari ka Nyagahinga witabiriwe n’abanyamuryango bagera ku 3000, basusurukijwe n’igitaramo cya Orchestre y’abanyamuryango bakomoka mu kagari ka Nyagahinga, bamamaye mu ndirimbo zabo zo hambere nko “ku gasozi keza ka Rusororo”, “umugaragu w’urukundo”, “umutesi” n’izindi.

     Abanyamuryango bashya 417 ba FPR Inkotanyi mu kagari ka Nyagahinga barahiye 

chaiman w’umuryango FPR Inkotanyi mu kagari ka Nyagahinga Kayumba Emmanuel

Niyonzima Gustave ushinzwe imiyoborere mu muryango FPR Inkotanyi mu kagari ka Nyagahinga 

                 Felicite Mukankusi, umwe mu banyamuryango bashya barahiye

 Munyemana Jean Nepo, wahoze mu mutwe wa FDLR, umunyamuryango mushya warahiye

    Mugenzi Leon ushinzwe ubugenzuzi mu muryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basaga 3000 bitabiriye inama yaguye no kurahira kw'abashya

                            Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bacinya umudiho

Kalimba Deo,uwa mbere iburyo,wamamaye muri Orchestre Sora,umunyamuryango uvuka Nyagahinga


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd