Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Mata 2016,I Kigali mu Rwanda habaye umuhango w’ihererekanya bubasha hagati ya komite nyobozi nsha n’icyuye igihe by’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu,hanabaho n’umuhango wo kurahira kwa komite nshya.

 

By Muhire Norbert | Views : 15120 | Kuya 04-09-2016 10:09



Mukasine Beatrice  usoje manda yo kuyobora inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu  yavuze ko mubyo bagezeho bishimira harimo kuba abagore baratojwe kwitabira ibikorwa by’ amatora no kujya mu myanya ifata ibyemezo,gahunda y’umugoroba w’ababyeyi yamaze gushyirwa mu mihigo y’uturere aho bicara bagasuzuma ibibazo baba bafite mu miryango,kuva mu mwaka wa 2012 abagore basaga 1323 bagiye mu itorero muri Nkumba bahabwa indangagaciro z’umuco nyarwanda,amahugurwa yahuguriraga abagore gahunda ya ndumunyarwanda,bafashije abagore bacururizaga mu mihanda bababumbira mu makoperative babaha amahugurwa n’ubushobozi kugirango bave mu bucuruzi bw’akajagari bahabwa miliyoni zisaga 180 mu turere 3 tugize umujyi wa Kigali,bakoze ubukangurambaga muri gahunda zigamije kubaka umuryango nyarwanda.

Agaruka ku nzitizi bahuye nazo, Mukasine Beatrice ,yavuze ko bahuraga n’ikibazo cy’ingengo y’imari nto aho hari ibikorwa batumirwamo bakabura ubushobozi kuko biba bitarateganyijwe kandi hari byinshi bihakemurirwa,ikijyanye n’imikorere n’imikoranire y’izindi nzego aho basaba uburenganzira bwo kujya batumiza inzego bakagira ibyo bunguranaho ibitekerezo.

Perezida mushya watorewe kuyobora inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu,Uwumukiza Francoise,yavuze ko mubyo bashyize imbere harimo  Ikibazo cy’abana bagiye babyara inda zitifuzwa,yongeraho ko ubufatanye hagati y’umugore n’umugabo bwubaka umuryango mwiza.

Minisitiri wa Migeprof Diane Gashumba ,muri uyu muhango yashimye inzego zicyuye igihe imirimo zakoze ,yizeza ubufatanye inzego nshya zatowe kugirango bazabashe kwesa imihigo bahanga udushya,asaba abagore kwitabira gahunda za leta cyane cyane muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi.

Uwa 3 ibumoso Diane Gashumba Minisitiri wa Migeprof,n'abayobozi bashya n'abasoje ba CNF

Muri uyu muhango abagore 7 bari muri komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore yacyuye igihe bashyikirijwe ibyemezo by’ishimwe na Migeprof ndetse hafatwa n’imyanzuro igamije kurushaho kubaka umuryango nyarwanda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd