Asobanura imbogamizi we n’abamusinyishirije bagiye bahura nazo mu gihe cyo gusinyisha hirya no hino mu turere, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Diane Shima Rwigara, yavuze ko bahuye n’ibibazo bikomeye ariko nubwo hakibura iminsi irenga 10 iki gikorwa ngo gisozwe, ntibyatumye batarenza umubare wagenwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora.

 

By Ubwanditsi | Views : 27069 | Kuya 06-01-2017 23:53



Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 01 kamena 2017, cyari kigamije gusobanura aho agejeje igikorwa cyo gusinyisha abamushyigikiye, Diane Shima Rwigara yavuze ko bishimira ko mu gihe habura iminsi itarenze 10 ngo iki gikorwa gisozwe, bamaze kurenza umubare 600 wagenwe, nubwo abamusinyishirije bagiye babangamirwa na zimwe mu nzego zibanze zifatanyije n’iz’umutekano, aho bamwe bagiye baterwa ubwoba abandi bagafungwa, ndetse abaturage bakumirwa kumusinyira babwirwa ko ari ukugambanira igihugu n’umukuru wacyo.

Diane Shima Rwigara yongeyeho ko kubera kubuzwa amahwemo kw’abamusinyishirije , yahisemo kubimenyesha komisiyo y’igihugu y’amatora ndetse anabashinganisha muri Polisi y’igihugu.

Diane Rwigara yagize ati :

umuntu aribaza ati, niba RPF yiyizeye, ivuga ko abaturage bayikunda, kuki umuntu atangira igikorwa nk’iki bakamuhagurukira? Bafite ubwoba bw’iki? Nibashyire hasi umupira dukine, batureke twiyamamaze, amatora abe mu mucyo nta buriganya, ibizavamo tuzabyakira”.

Nyuma y’amasaha 48 Diane Rwigara atangaje ko azatanga kandidatire ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu Rwanda 2017, kuwa gatanu tariki ya 05 Gicurasi 2017 kuva mu masaha ya mugitondo, ku mbuga nkoranyambaga no kuri za Email hatangiye gucicikana amafoto amugaragaza yambaye ubusa.

Kubijyanye n’aya mafoto Diane yagize ati:

nyuma yo gutangaza ko nzatanga kandidatire, nkanagaragaza imigabo n’imigambi nahisemo nshingiye ku bibazo bitandukanye biri mu gihugu harimo : akarengane, inzara n’ubukene, umutekano mucye n’imisoro ikabije, aho kumvuguruza, bahisemo kunsebya muri buriya buryo bakwirakwiza amafoto mpimbano, niba nta soni bagira zo gukwirakwiza ibinyoma, nta soni nzagira mu kugaragaza ukuri, mpanganye n’abantu bafite politiki iciriritse yo gusebanya no guharabika, abantu bitwa ko ari abagabo batazi guhangana kigabo, ibi rero ntabwo byanciye intege ahubwo byanyongereye imbaraga, niyo mpamvu nsaba abafite ibitekerezo byubaka kandi bakeneye impinduka gukomeza kunshyigikira”.

Amabwiriza nimero 01/2017 yo kuwa 04/04/2017 ya Komisiyo y’igihugu y’Amatora , agenga itora rya perezida wa repubulika mu 2017, ashingiye ku ngingo ya 2 n’iya 139 z’Itegeko Nshinga rya repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, hashingiwe kandi ku ngingoya 204 y’itegeko nimero 27/2010 ryo kuwa 19/06/2010 rigenga amatora nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugera ubu, ingingo ya 23 y’aya mabwiriza ivuga ko:

umukandida wigenga asinyishiriza abamushyigikiye ahantu hatarenze hamwe mu karere yamenyesheje ubuyobozi bw’akarere mu nyandiko, akagenera kopi umuhuzabikorwa w’amatora ku rwego rwa zone y’amatora akarere gaherereyemo”.

Igikorwa cy’abakandida basinyisha ababashyigikiye cyatangiye tariki ya 12 Gicurasi 2017 kikazamara iminsi 30 mbere y’igikorwa cyo gutanga kandidatire kuva tariki ya 12 kugera kuya 23/06/2017.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd