Mu muhango wabaye wo gutaha rumwe mu nganda zubatse free zone i Masoro,Minisitiri François Kanimba uyobora minisiteri y'ubucuruzi n'inganda amaze gutangiza urwo ruganda kumugaragaro byabaye ngombwa ko agirana ikiganiro n’abanyamakuru maze avuga ko ashaka itangazamakuru rya Leta, ko iryigenga atarizi.

 

By Muhire Norbert | Views : 13734 | Kuya 05-05-2016 20:24



Ubwo abanyamakuru bari biteguye kugirana ikiganiro na Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda François Kanimba nyuma yo gufungura uruganda rwa AQUA-SAN LIMITED kuya 04 Gicurasi 2016 yagize ati :"TVR irahari?ko ntayo mbona ,mujye muyitumira ,itangazamakuru ry’igihugu niryo mba nshaka”,njya mu nama zitandukanye nkabona abantu barenga 40 banzengurutse bambaza ariko nijoro najya kureba kuri TVR nkabura amakuru natangarije abanyamakuru".

Amakuru dukesha Umusingi.net aravuga ko bamwe mu banyamakuru bigenga bari batumiwe muri uwo muhango bagerageje kubwira Minisitiri François Kanimba  ko hasigaye hari ibitangazamakuru byinshi harimo na Televiziyo zitandukanye ariko agasubiza agira ati :"izihe se ko ntazo njya mbona".

Muri uyu muhango,nyuma ya Minisitiri, uwitwa Natasha wasaga n’ushinzwe itangazamakuru nawe yabonye abanyamakuru batangiye kubaza umuyobozi w’uruganda ati “mube muretse dutegereje umunyamakuru wa New times kuko uwo mugiye kubaza niwe ashaka”.

Ikigaragara ni uko nka Minisitiri ushinzwe ubucuruzi mu Rwanda atayobewe ko mu gihugu hari televiziyo zirenga 5,ama Radiyo n'ibinyamakuru byinshi.

TVR ntabwo ariyo isobanuye ibitangazamakuru byose byo mu Rwanda,Minisitiri Kanimba akwiye kumva ko buri gitangazamakuru gifite uburenganzira bwacyo n'umurongo ngenderwaho wacyo,kandi hagomba ubwisanzure bwa buri wese kandi byose bikuzuzanya kugirango byubake igihugu.

Si uyu muyobozi gusa ufite imyumvire nk'iyi kuko benshi bakunze kwibwira ko itangazamakuru ari irya leta bigatuma iryigenga batariha agaciro,nyamara ntibigira ku mukuru w'igihugu kuko mu kiganiro agirana n'abanyamakuru we ntavangura,ryaba iryigenga,irya leta,yaba iryo mu Rwanda no hanze buri wese amubaza uko abyifuza.

Raporo y'umuryango Reporters sans frontières yasohotse kuwa gatatu tariki ya 20 mata 2016 yashyize u Rwanda ku mwanya w'i 161 ku isi mu bihugu 180 mu guha itangazamakuru ubwisanzure,abayobozi nkaba bakaba bagirana isano n'imyanya mibi u Rwanda ruzaho mu ruhando mpuzamahanga mu gihe abandi baba bakoze ibishoboka byose kugirango buri wese agire uburenganzira busesuye.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd