Dr Aimable Mupenzi, umuganga ufite ipeti rya Major ukorera mu bitaro bya gisirikare i Kanombe, yakubise umwana w’umuturanyi aramwica, kugeza ubu bikaba bivugwa ko yatawe muri yombi n’inzego za gisirikare ngo akurikiranwe kuri icyo cyaha.

 

By Ubwanditsi | Views : 15666 | Kuya 09-06-2016 17:20



Ku Cyumweru tariki 4 Nzeri 2016, nibwo Majoro Dr Aimable Mupenzi yakubise uwo mwana w’umuhungu w’imyaka 19 y’amavuko witwaga Mbarushimana Théogène, wari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, kugeza amwishe. Ibi byabereye mu kagari ka Rubirizi mu murenge wa Kanombe, umwana wakubiswe akaba ari umuturanyi w’uyu musirikare nk’uko abaturanyi babitangarije Ukwezi.com.

Mbarushimana Theogene wishwe na Dr Aimable Mupenzi, bivugwa ko yamuzizaga ko yamwibye ibintu mu modoka ye n’ubwo abaturanyi bavuga ko ntabyo bazi ko byaba byarabayeho. Gusa ngo uyu muganga w’umusirikare yajyaga akunda kwibwa ibintu mu modoka akavuga ko uzafatwa azahura n’akaga gakomeye, n’ubwo nta gihamya y’uko uyu nawe koko yaba yari yamwibye.

Nyuma yo kwica uyu mwana, Dr Aimable Mupenzi yahamagaye umuyobozi w’akagari ka Rubirizi, amubwira ko yishe igisambo n’ubwo atigeze agaragaza ibyo yamufatanye. Abaturanyi bavuga ko yahuye n’uyu mwana, akamukurura akamujyana iwe akaba ari ho amukubitira kugeza amumazemo umwuka.

 Mu muhango wo gushyingura Mbarushimana Theogene, amarira n’agahinda byari byose

Mu mihango yo gushyingura uyu mwana yabaye kuri uyu wa Kabiri, byari amarira n’agahinda ku nshuti z’umuryango, abavandimwe, abanyeshuri biganaga nawe ndetse n’abarimu, bahamya ko yari umwana w’intangarugero ndetse wari umuhanga kuko ari nawe wabaga uwa mbere.

Lt Col René Ngendahimana, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yavuze ko aya makuru akimara kumenyekana, inzego za gisirikare zishinzwe ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha zamutaye muri yombi, ubu akaba afunzwe mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane byinshi kuri iki cyaha akurikiranyweho.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd