Mu gihe ikipe ya rayon sport ikomeje kwitegura APR FC bizahura ku munsi w'intwari kuwa gatatu tariki ya 01 Gashyantare 2017, umukinnyi wo hagati ufasha iyi kipe kwitwara neza, Kwizera Pierrot ntiyagaragaye mu myitozo yo kuri uyu wa mbere kandi nta mpamvu yahaye abatoza cyangwa ubuyobozi bw'ikipe ye.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 8673 | Kuya 01-30-2017 10:10



Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya rayon sport umaze igihe ayifasha kwitwara neza, Kwizera Pierrot ntiyagaragaye mu myitozo yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 30 mutarama 2017 kuri stade Mumena kuva isa mbiri kugera isa yine(08h00-10h00) mu rwego rwo kwitegura APR Fc bizahura mu gikombe cy'intwari kuwa gatatu tariki ya 01 Gashyantare. 

      Kwizera Pierrot ntiyagaragaye mu myitozo ya rayon sport yo kwitegura APR Fc

Abatoza ku ruhande rw'ikipe ya rayon sport batangarije umurashi.rw ko nta mpamvu yatumye uyu musore asiba imyitozo bazi kandi ko nta kibazo kindi afite.

Nshimiyimana Maurice bita Maso yagize ati:

Ntituzi impanvu yatumye umukinnyi wacu Kwizera Pierrot ataza mu myitozo kandi nta n'ikindi kibazo afite, uretse we, usibye Sefu wabazwe imvune, abandi bose bitabiriye, turi gukomeza gukora imyitozo dutegura imikino mpuzamahanga ndetse n'umukino wa APR Fc dufitanye kuri uyu wa gatatu".

Umukino w'umunsi w'intwari uzahuza rayon sport iyoboye urutonde rwa shampiyona y'u Rwanda imikino ibanza na APR Fc iri ku mwanya wa 2, kuwa gatatu tariki ya 01 Gashyantare 2017 kuri stade Amahoro.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd