Mu gihe byari byitezwe ko ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Tanzania yagombaga gukorera imyitozo kuri stade ya Kigali I Nyamirambo, iyi gahunda yaje guhinduka kubera gahunda y’imyiteguro y’umukandida wa FPR Inkotanyi wagombaga kuhiyamamariza.

 

By Habumugisha Theoneste | Views : 4515 | Kuya 07-20-2017 09:55



Ikipe y’umupira w’amaguru y’igihugu cya TanzaniaTaifa Stars” mu ijoro ry’ejo kuwa gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017, ahagana isa tatu z’ijoro (21h00) nibwo yari igeze I Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda aho igomba kuzakirwa n’Amavubi, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wo kwishyura wa Chan.

Ikipe ya Tanzania byari biteganyijwe ko kuri uyu wa kane iri bukorere imyitozo kuri stade ya Kigali (regional), ariko iyi gahunda iza guhinduka bitewe nuko muri iyi stade hari hari gukorerwa imyiteguro yo kwiyamamaza k’umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.

Taifa Stars imyitozo yayo yo kuri uyu wa kane tariki ya 20 ikaba yayikoreye kuri stade Mumena naho mu mujyi wa Kigali.

Nyuma yo gusoza imyitozo yo kuri uyu munsi bagasubira aho bacumbitse kuri Sports View Hotel mu marembo ya Stade Amahoro, umutoza wa Taifa Stars yabwiye umurashi.rw ko atigeze yifuza kuvugisha itangazamakuru kuko ngo yizeye ko azababwira byinshi icya rimwe amaze gusezerera ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Umukino ubanza wabereye mu gihugu cya Tanzania warangiye ikipe z’ibihugu byombi zinganyije igitego 1 kuri 1.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd