I Kigali mu Rwanda,kuva kuri uyu wa kane tariki ya 28 mata 2016,haratangira imurikagurisha ridasanzwe ry'abanyamisiri rikazageza tariki 11 Gicurasi 2016.

 

By Ubwanditsi | Views : 9912 | Kuya 04-28-2016 09:19




Iri murikagurisha  riteganyijwe gutangira kuri uyu wa kane taliki ya 28 mata rikazageza taliki ya 11 Gicurasi 2016,rikazajya ribera aho risanzwe ribera kuri stade ntoya i Remera mu mujyi wa Kigali.

Muri iri murikagurisha hazaba harimo ibikoresho bitandukanye by’ubwoko butandukanye, imitako, imideli, intebe, amatapi n’ibindi bikoresho byo mu rugo. Ndetse ibiciro bizaba bigabanyije cyane kuburyo buri munyarwanda wese ashobora kugira icyo yahagurira.

                Ibikoresho bitandukanye biri mu imurikagurisha ry'Abanyamisiri

Madame Natacha Haguma, umuhuzabikorwa w’imurikagurisha aganira n'itangazamakuru yagarutse ku kamaro k'iri murikagurisha:" kwakira imurikagurisha ry’abanyamisiri ni ikintu cy’agahebuzo, hari Abanyarwanda benshi bahawe akazi, amafaranga bazasiga mu Rwanda mu mahoteli ni menshi kandi abacuruzi bo mu Rwanda bazabona udushya twinshi barangure bacuruze".

  Madame Natacha Haguma, umuhuzabikorwa w’imurikagurisha ry'Abanyamisiri mu Rwanda

Bikaba biteganyijwe ko gufungura ku mugaragaro iri murikagurisha,  biteganyijwe I saa tanu za mu gitondo,  uyu munsi, kuwa kane tariki ya 28 mata 2016, abanyarwanda b’ingeri zose bakaba bahamagarirwa kuzaza ari benshi kwihahira ibikoresho bikomoka mu gihugu cya Misiri.

                Inkweto z'ubwoko butandukanye mu imurikagurisha ry'Abanyamisiri

Iri murikagurisha ritegurwa n’ikigo cy’inzobere mu gutegura ibirori cyo mu Misiri cyitwa “Smart Egypt”, mu Rwanda rikaba ritegurwa na Haguma Natacha afatanyije n’icyo kigo kiritegura mu bindi bihugu.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd