I Kigali mu murwa w’u Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 mata 2017, hatangirijwe icyunamo cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994, atangiza icyunamo, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaye umuryango w’abibumbye watereranye abicwaga ariko anashima bamwe mu banyamahanga bagaragaje kudashyigikira abakoraga jenoside.

 

By Muhire Norbert | Views : 3255 | Kuya 04-08-2017 19:33



Gutangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 byabereye ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, bibimburirwa no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe abatutsi, hakurikiraho gucana urumuri rw’icyizere. 

Prof. Shyaka Anastase, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), yavuze ko umuryango mpuzamahanga watereranye igihugu mu gihe abatutsi bicwaga ariko nyuma ya jenoside hari ibyo uyu muryango wakoze bigamije gufatanya n’u Rwanda gukurikirana no guhana abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Prof. Shyaka yagize ati :

uyu muryango (ONU), wafashije mu gushyiraho urukiko rwa Arusha, rwaciriye imanza abajenosideri 93, abandi 3 rubohereza mu Rwanda, 2014 akanama k’umutekano ka ONU kafashe icyemezo cyo kwamagana  abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. ONU yahamagariye ibihugu byose gufata no gucira imanza abakoze jenoside”.

Ku rundi ruhande, Prof. Shyaka yavuze ko u Rwanda rwohereje inyandiko 690 mu bihugu 32 kugirango bikurikirane abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. Ingengabitekerezo ya jenoside nayo yagizwe icyaha.

Nyuma yo gufata umunota wo kwibuka, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije abarokotse jenoside abizeza ko nubwo babuze ababo bafite igihugu nk’umubyeyi. Yavuze ko hari abagize uruhare, abatereranye abantu yaba abanyarwanda, abanyamahanga , n’imiryango mpuzamahanga ariko hari n’abagize uruhare mu gufasha abanyarwanda.

Perezida Kagame yagize ati : 

ntitwabura gushima umusirikare w’umunyasenegari w’umukapiteni, abasirikare ba Ghana, bagaragaje ko batishimira ubwicanyi, hari umunyamerika wakiriye abantu arabahisha anabitaho, hari n’abandi bo muri  Amerika n’uburayi. Ntituzabuza ibikomeye kugorana ariko tuzajya dukemura ibishoboka nk’u Rwanda. Turi abantu beza, dufite n’ubushobozi ariko ku rundi ruhande turi na babi, abantu birirwa bashakisha izina ngo 1994 jenoside, jenoside of tutsi, jenoside tutsi and hutu modele”.

Uyu muhango wari witabiriwe na Perezeda wa komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat wihanganishije abanyarwanda kubw’ibibazo bahuye nabyo. 

Insanganyamatsiko yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda uyu mwaka igira iti: ”twibuke jenoside yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd