Ku munsi w’ejo kuwa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2017, Diane Shima Rwigara umwe mu bakandida bamaze gutangaza ko bazahatanira kuyobora u Rwanda mu matora yo muri kanama uyu mwaka, yashyikirije komisiyo y’igihugu y’amatora urutonde rw’abazamufasha gusinyisha abamushyigikiye ahabwa ibyangombwa bazasinyaho.

 

By Ubwanditsi | Views : 18690 | Kuya 05-11-2017 08:00



Ahagana isa munani n’iminota icumi (14h10) ku isaha y’I Kigali, nibwo Diane Shima Rwigara yari ageze ku kicaro gikuru cya komisiyo y’igihugu y’amatora.

Nyuma yo kwakirwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora, Munyaneza Charles, Diane Shima Rwigara yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, aho yatangaje ko yari yaje gutanga urutonde rw’abazamufasha gusinyisha abamushyigikiye hirya no hino mu turere, akaba yahise ashyikirizwa na komisiyo ibyangombwa azifashisha, birimo n’impapuro basinyaho.

Diane Shima Rwigara yongeyeho ko ashimira Komisiyo y’igihugu y’amatora uburyo yakiriwe.

Uyu mukandida uhatanira kuzayobora u Rwanda, kuwa gatatu tariki ya 03 Gicurasi 2017, nibwo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru I Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda, atangaza ko azahatanira kuyobora u Rwanda mu matora yo muri kanama uyu mwaka.

              Diane Shima Rwigara kuri Komisiyo y'amatora


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd